Panorama
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango wa Unity Club Intwararumuri wahumurije ababyeyi b’Intwaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza bagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muryango watangiye umushinga wo kwagura ingo z’impinganzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo hazatuzwemo izindi ntwaza.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kwibuka abantu 527 bo mu miryango y’Intwaza zatujwe mu rugo rw’Impinganzima y’i Nyanza, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byakozwe hasomwa amazina yo mu muryango wa buri Ntwaza, igahaguruka ikajyana urumuri rw’icyizere n’ururabo mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abo mu muryango we.
Ikitegetse Josephine ufite Imyaka 71 wo mu Karere ka Gisagara watujwe mu rugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, yavuze ku buzima bukomeye yabayemo mu gihe cya Jenoside.
Intwaza n’ubwo zanyuze mu bikomeye bakabura abana n’abagabo, bavuga ko bishimira icyizere cyo kubaho bahawe n’igihugu, Umuryango wa Unity Club Intwararumuri ndetse n’abafatanyabikorwa bawo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unit Club Intwararumuri, Uwacu Julienne yijeje ababyeyi b’Intwaza ko uyu muryango uzakomeza kubaba hafi ndetse no kwagura ingo z’impinganzima kugira ngo hatuzwemo izindi Ntwaza.
Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza ruri mu Murenge wa Rwabicuma, rutuyemo Intwaza 34 zirimo abakecuru 29 n’abasaza 5.
Umuryango Unity Club Intwararumuri ugamije gutanga umusanzu mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’Abayobozi bari muri Guverinoma n’Abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.
