Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB) gifatanyije na AGRITERRA, basabye urubyiruko gushishikarira guhinga kawa k’ubw’isoko ryagutse ifite. Hari mu nama yabereye i Kigali ku wa 20 Gashyantare 2020, muri gahunda yateguriwe gukangurira urubyiruko guhinga Kawa.
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwamazwe impungenge ku byo bakibona nk’imbogamizi mu buhinzi, by’umwihariko bagaragarijwe uburyo guhinga Kawa byabateza imbeze.
Ubuhinzi bufashe umwanya w’imbere mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda, uracyiganjemo abakuze mu gihe urubyiruko ruwutinya ngo k’ubwo kutihanganira igihe iki gihingwa cyerera, akenshi kitaba gito.
Issa Nkurunziza, ushinzwe ibihingwa ngengabukungu gakondo (Icyayi, Kawa n’Ibireti) muri NAEB, yavuze ko abantu benshi bakora ubuhinzi bwa Kawa ari abakuze bari hejuru y’imyaka mirongo itanu (50).
Yagize ati “Urubyiruko rukomoka ku bahinzi ba Kawa narwo nirwinjire mu buhinzi rufatanye n’ababyeyi babo twongere umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, hanyuma ya madevize Igihugu cyifuza kuzamura by’umwihariko muri iki gihingwa dushobore kuzayageraho. Bitabaye ibyo mu myaka izaza nta Kawa twazaba tugifite, mu gihe urubyiruko narwo rudashyize imbaraga mu guhinga icyi gihingwa.”
Yongeyeho ko guhinga Kawa bizabateza imbere n’ubwo itinda kwera, ngo iyo yeze ushobora kuyisarura imyaka myinshi kandi ikakuvana mu bukene kuko itabura isoko bitewe n’uko ikenerwa mu bihugu byinshi byo ku Isi.

Urubyiruko rwitabiriye inama ibakangurira gukunda no gushora imari mu buhinzi bwa Kawa (Ifoto/Nadine Evelyne)
Bityo yakomeje asaba urubyiruko gushyiramo imbaraga zarwo, kuko hari Kawa nyinshi zimaze gusaza zikaba zikeneye gusazurwa; Bakaba banakenewe mu kwihutisha umuvuduko w’ubukungu bw’Igihugu.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama bagarutse ku mpamvu zikibabera imbogamizi, mu kwitabira ubuhinzi muri rusange.
Izabayo Benitha, waje aturutse muri kompanyi y’abahinzi ba Kawa yitwa ‘Muhondo Coffee Company’, yagize ati “Urubyiruko akenshi tugira imbogamizi zo kutagira ubutaka bwo guhingaho, cyane nk’abatari mu makoperative. Ikijyanye no kutitabira guhinga Kawa cyo ahanini giterwa no gucyeka ko ahari itagitanga umusaruro, ariko binaterwa no kuba idakorerwa wa musaruro yagatanze rero utabonetse bigaca intege n’undi wagatekereje kuyihinga.”
Hadashyizwemo imbaraga z’abakiri bato igihingwa cya Kawa gishobora no gucika
Uhagarariye AGRITERRA (Umuryango utegamiye kuri Leta ushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi nk’umwuga) mu Rwanda, Jasper Spikker, avuga ko mu myaka 20 iri imbere Kawa itaba ikiriho niba abahinzi bayo hafi ya bose ubu bari hejuru y’imyaka 50.
Ati “Niyo mpamvu y’ibi biganiro ngo turebe icyo twakora, turashishikariza urubyiruko rero kwinjira mu buhinzi bwa Kawa kugira ngo ikomeze kwiyongera aho gucika. Bamwe mu rubyiruko bavuga ko Kawa itinda kwera ariko si cyo kibazo, ahubwo ni kudasobanukirwa inyungu ziri muri icyi gihingwa no kubura ubushake bwo kugihinga.”

Jasper Spikker, Uhagarariye AGRITERRA mu Rwanda (Ifoto/Nadine Evelyne)
Yongeyeho ko nta rubyiruko, nta Kawa! Ngo kuko bakwiye kumva no kwitabira guhinga Kawa bagifite abakuze bigiraho uburyo ibungabungwa, ikabasha gutanga umusaruro mwiza ucyenew ku isoko mpuzamahanga.
Leta y’u Rwanda iteganya kwinjiza agera kuri miliyoni mirongo inani (80) z’Amadolari, azava mu gihingwa cya Kawa cyonyine umwaka wa 2020. Ni amadevise azaturuka kuri toni ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26) bya Kawa izaba yoherejwe hanze y’Igihugu, kugera muri 2024 bikaba biteganywa ko hazaba hinjira miliyoni 95 z’amadorali buri mwaka.
Umubyeyi Nadine Evelyne
