Mu nama yahuje abanyamakuru, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima_RBC, UNICEF n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima_WHO ndetse n’Inama y’Igihugu y’abna -NCC, kuri uyu wa 13 Kanama, 2020; Urubyiruko rwagarutsweho nk’abantu bakunze kugaragaraho imyitwarire yo kutubahiriza amabwiriza afasha mu kurwanya ubwandu bwa covid_19. Mu bufatanye n’itangazamakuru, urubyiruko rukaba rusabwa kwiyumvisha impamvu zo kwirinda hakubahiriza amabwiriza uko yagenwe.
Ibi ni ibyavuzwe n’uwahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima_WHO mu Ishami ry’u Rwanda, amaze gusobanurira abitabiriye iyi nama uburyo Koronavirusi inyuramo ikomeza gukwirakwira mu bantu.
Gasherebuka Bosco, yabisobanuriye agira ati “Iyi ndwara ya Covid_19 yinjirira ahanini mu biganza byacu, ni yo mpamvu dusabwa gukaraba intoki kenshi; tukambara neza agapfukamunwa, kuko amazuru n’umunwa ari ho ubwandu bwihutira.”
Yakomeje avuga ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kumenyesha abantu ukuri kuri covid_19, by’umwihariko begera urubyiruko kuko ngo ahanini bakigaragara mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.
Yagize ati “Urubyiruko rukeneye gushyira imbaraga mu kumenya ububi bwa Covid_19 kurenza uko bihishahisha inzego z’umutekano, igihe bagendera mu matsinda batambaye n’udupfukamunwa.”
Itangazamakuru ryashimwe uruhare rigira mu gukangurira abantu kubahiriza izo ngamba, rikaba ryanashimwe nk’uko Rajat Madhok wa UNICEF yabigaragaje avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikora neza, cyane cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibyorezo.
Aha yafatiye urugero ku buryo icyorezo cya Ebola cyatanzweho amakuru ku Banyarwanda, bakubahiriza ingamba zigikumira kitarabageraho.
Abari muri iyi nama kandi bibukijwe ko ingamba zo kwirinda ubwandu bwa Koronavirusi ari ingenzi, gukaraba intoki byo bikaba akarusho kuko umuntu aba atazi aho ari buhurire na yo. Bityo umuntu yakagiye akaraba kenshi kugira ngo ataza kwikora ku mazuru, umunwa n’ahandi haturanye n’imyanya y’ubuhemekero atakarabye.
Covid_19 itinda gupfa
Umuntu wanduye Koronavirusi ashobora kuyibana igihe kirekire, hari n’abagenda banduza abandi batabizi kuko iyo uyifite atakarabye neza intoki ngo iveho iba inashobora kumara amasaha menshi ikiri nzima. Uburyo bundi bwayica ikamuvaho ni ukuba yahura n’ubushyuhe bwa degere 60 (60oC), itarafata inzira zo kumwanduza ngo arware Covid_19.
Buri muntu asabwa kuba maso by’umwihariko urubyiruko, hakubahirizwa ingamba zo kurwanya Covid_19 zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara agapfukamunwa kandi neza, kwirinda kwegerana igihe uri mu bantu benshi ndetse no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
UMUBYEYI Nadine Evelyne













































































































































































