Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Urubyiruko rwasabwe gufata ubuzima bwarwo nka Zahabu

Urubyiruko rwasabwe kwita ku buzima bwabwo nk’ibuye ry’agaciro rya Zahabu, rwirinda kwirara, ahubwo rwitabira ibikorwa byo kwirinda Virusi itera SIDA, bakoresheje uburyo butandukanye harimo gukoresha agakingirizo.

Ibi byavugiwe mu bukangurambaga bw’iminsi ibiri, Umuryango wita ku buzima n’iterambere (CSDI) wakoreye mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu isantere y’ubucuruzi ya Batsinda.

Nteziryayo Narcisse, Ushinzwe gukumira ubwandu bushya mu muryango ukorana na Aids HealthCare Foundation (AHF) akaba ari na wo uterankunga CSDI yabwiye urubyiruko ko rugomba kumenya ko ubuzima bwarwo ruri mu biganza byarwo, bityo rukwiye kubufata nka zahabu.

Yagize ati “Urubyiruko rugomba kumenya ko imyaka rufite ari mike kuyo rushigaje imbere, kuko ni yo myinshi kandi rwabaho ari uko rufite ubuzima buzira umuze. Ibyo rero birashoboka nubwo kuri SIDA nta rukingo ruhari, ariko urukingo ruhari ni ugukoresha agakingirizo kugira ngo batandura.”

Yakomeje agira ati “Ubuzima bw’urubyiruko ruri mu biganza byarwo, rugomba kubufata nka Zahabu cyangwa ibuye ry’agaciro bafite, ntibabuterere inyoni. Ufite amahirwe yo kuba ataranduye akoreshe agakingirizo kugira ngo yirinde.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku mvugo zigezweho mu rubyiruko nka “Nta myaka ijana, Kigali we share” avuga ko bagomba kuzirinda kuko izi mvugo zitiza umurindi kwirara ntibibuke kwirinda virusi itera SIDA.

Uwimana Claire (Wahinduriwe amazina) yatangaje ko inama bahawe ari ngenzi kuko abona zigiye guhindura imyumvire y’urubyiruko rwo muri santere ya Batsinda.

Ati “Inama batugiriye ni nziza ndetse baduhaye n’udukingirizo. Nkanjye nahawe udukingiro tw’abagore, ni igikorwa cyiza kuko usanga benshi mu rubyiruko rw’aha tutagitinya SIDA; ariko ubu ibi bikaba bigiye kudufasha kwirinda SIDA n’izindi ndwara.”

Muri iki gikorwa hatanzwe udukingirizo turenga ibihumbi cumi na birindwi ndetse n’udukoresho two kwipima Virusi itera SIDA tuziwi nka Oral Test.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda 3% aribo bafite ubwandu bwa SIDA gusa urubyiruko rukaba rugenda biguru untege mu kwitabira gahunda zo kwipimisha no kwirinda virusi itera SIDA.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities