Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Vivo Energy Rwanda yiyemeje kurihira ishuri abana 60 bafite ubumuga bwo kutabona

Jeanne d’Arc Munezero

Ikigo kiranguza ibikomoka kuri Peteroli, Vivo Energy Rwanda, cyiyemeje guteza uburezi bw’abana bafite ubumuga, cyishyurira abana basanga 60 biga muri HVP Gatagara bagorwaga cyane no kubona amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe. Iki kigo kandi cyaniyemeza gushakira ibikoresho abanyeshuri 300 bafite ubumuga bwo kutabona.

Ibi iki kigo cyabitangaje ubwo bashyiraga agahagaragara umushinga cyise “TUJYANEMO”, ugamije gushyigikira uburezi bw’abantu bafite ubumuga. Iki gikorwa cyahereye muri HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, kandi ubukangurambaga budaheza, amarembo afunguye kuri buri wese ufite ubushake, umutima n’ubushobozi byo gufasha mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Ni nyuma yo kubona ko abana bafite ubumuga hari byinshi bibagora kugira ngo babashe kujya kwiga, by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutabona, na bo babashe kwiga hasabwa byinshi bitewe n’uburyo uburezi bwabo bwihariye; haba ari ibikoresho bakenera nk’impapuro bandikaho, imashini zibafasha kumva cyangwa kwandika n’ibindi, ariko hatirengagijwe amafaranga y’ishuri n’ubundi bufasha butandukanye.

Hans Paulsen, Visi- Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri Vivo Energy Group, wasuye HVP Gatagara ishami rya Rwamagana, yeretswe uburyo icyo kigo gifasha mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona , anasobanurirwa uko biga kandi bagatsinda neza ibizamini bya Leta kimwe n’abandi bana. Yanabwiwe imbogamizi zinyuranye ikigo gifite mu gukomeza uwo murimo no kuwunoza bijyanye n;aho igihe kigeze.

Avuga ko “Tujyanemo” ari gahunda ihura n’indangagaciro za Vivo Energy Group ari zo “Kubaha no Gufata neza” (We Respect We Care), bityo ngo bazafatanya n’abandi mu gufasha abana bafite ubumuga mu kubaha ibikoresho kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.

Yizeza ko Tujyendane atari ikintu kibaye ngo kirangire, ko ari urugendo rwa buri wese rugamije gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona bari ku ishuri, kugira ngo babashe kwiga neza.

Agira ati Buri wese ni ikiremwa muntu, akwiye kugira amahirwe kimwe nanjye cyangwa nawe. Ntabwo mpitamo kugira ubumuga bwo kutabona, cyangwa kuba ntabugira, ibyo ni iby’Imana. Ni ngombwa ko dufata iya mbere tugashyigikira bariya bantu, tukumvikana, tukagira indangagaciro yo kubaha no kwita ku bandi.”

Umuyobozi wa HVP, Barindira Jean Damascene, ashimira umusanzu wa Vivo Energy Group mu gutangiza buriya bukangurambaga bwiswe “Tujyanemo”, n’umusanzu biyemeje gutanga mu gushyigikira uburezi bw’abana bafite ubumuga mu Rwanda.

Agira ati Gahunda ya ‘Tujyendane’, ni gahunda nziza kuri twebwe nka HVP Gatagara, kuko izafasha abana bapfukiranwe n’imiryango itandukanye kumenya ko hari ishuri ryabafasha kubigisha. Ikindi iyi gahunda igiye kudufasha kurihira abana 60, kandi izadufasha mu buvugizi ku bandi bafatanyabikorwa kugira ngo ishuri rikomeze gutanga uburezi bufite ireme.”

Akomeza agira ati “Uretse kuba abanyeshuri badafite imashini zihagije bikaba byabagora kwigana neza no kujya mu kazi igihe barangije kwiga, HVP Gatagara yanagaragaje ko hari imishani ebyiri gusa zandika amasomo (notes) cyangwa ibizamini abana bakoresha, bityo hakaba hakenewe uburyo bwo kongera umubare w’izo mashini”.

Barindira Jean Damascene ashimira Leta ihemba abakozi kandi ikanashyigikira kiriya kigo mu burezi bw’abana bafite ubumuga.

Muhirwa Linda Black ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Vivo Energy Rwanda, avuga ko Tujyendane yaje ari igitekerezo bagejejweho n’umuryango Jordan Foundation ufasha abana bato bafite ubumuga bwo kutabona, uyu muryango ukaba urimo kubaka ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga, kandi iryo shuri rikazaba ririmo ibikoresho byose byafasha bariya bana.

Nibwo ngo Vivo Energy yasanze bigwa mu ndangagaciro zayo bityo isura ishuri iniyemeza gushyigikira ibyo bikorwa mu rwego rwo gufasha bariya bana kuzagira ejo heza hazaza, mu byo bafashwa hakaba harimo kwishyurira ishuri abadafite ubushobozi, no kubona ibikoresho bimwe na bimwe bakenera.

Yagize ati “Nyuma y’ibyo bikorwa twatangije uyu mushinga kugira ngo turusheho gukora ubukangurambaga hirya no hino kugira ngo aba bana babone ibikoresho bindi bakenera…”

Ibikoresho bifasha abafite ubumuga bwo kutabona birahenda kuko imashini za Braille bakoresha imwe ishobora kugura amadolari 1000$ (arasaga miliyoni 1,4Frw), ihendutse igura amadolari 800$.

Ku ishuri HVP Gatagara ishami rya Rwamagana higa abanyeshuri 166 bafite ubumuga bwo kutabona mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu gihe umubare w’imashini bakoresha ari 50 zonyine, nyamara ngo byakabaye byiza buri munyeshuri afite imashini ye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities