Munezero Jeanne d’Arc
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ku wa 19 Kanama 2025, cyatangaje ko uturere twa Kirehe, Kicukiro na Ngoma aritwo twabonetsemo ibigo byinshi byatsindishije cyane mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/25. Abakobwa ni bo batsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ni mu gihe akarere ka Nyaruguru ariko ka nyuma mu gutsindisha abanyeshuri benshi. Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB giherereye i Remera kuri uyu wa 19 Kanama 2025.
Abanyeshuri 220, 927 ni bo biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ni mu gihe abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri ari 149 206.
Abakandida 219.926 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza; muri bo, 46.8% ni abahungu naho 53.2% ni abakobwa.
Mu banyeshuri barangije amashuri abanza, 15.695 bashyizwe mu mashuri acumbikira abanyeshuri, mu gihe 150.639 bashyizwe mu mashuri ya hafi y’iwabo.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hari amashuri 1.890 yari afite abakandida. Abiyandikishije gukora ibizamini bari 149.209, mu gihe abakoze ari 148.702.
Muri aba banyeshuri, abatsinze ni 95.674. Abakobwa ni 50,2%, na ho abahungu ni 49,8%.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu gutsindisha ku kigero cya 82%, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali uri kuri 77%.
Uturere tuza imbere y’utundi ni Kirehe yatsindishije ku kigero cya 97%, Kicukiro iri kuri 92,2% na Ngoma ku kigero cya 90,9%.
Ni mu gihe uturere twa Nyaruguru batsinze ari 64,57%, Ruhango 66% na Nyabihu 69% ari two twagize gutsinda ku kigero gito.
Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.
Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.
Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545. Abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.
MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana atangaza ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.
Agira ati “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’uburezi.”
Akomeza agira ati “Tugomba gukora ibishoboka byose, gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri, no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye, Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere, banateze imbere Igihugu cyacu, bubake u Rwanda twifuza kandi rukwiriye.”
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, agaragaza ko mu bizamini bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze neza kurusha abahungu aho 53% ari abakobwa mu gihe 46,8% by’abahungu. Muri rusange abanyeshuri bose batsinze ku kigero cya 75,64%.
Ku bijyanye n’uburyo batsinze amasomo mu mashuri abanza, imibare ni ryo somo ryagoye abanyeshuri kuko abayitsinze bangana na 27%, Ikinyarwanda bagitsinda ku kigero cya 98%, Icyongereza kuri 72%, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga batsinda ku kigero cya 71% mu gihe ubumenyi rusange n’Iyobokamana babitsinze ku kigero cya 75%.












































































































































































