Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda, uw’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana n’iy’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda Yvès.
Ubwo abandi bagize Guverinoma barahiraga hari tariki 25, Nyakanga uyu mwaka, Marizamunda na Uwimana bari hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi naho Iradukunda we aherutse kuzamurwa mu ntera ajya ku rwego rwa ba Minisitiri.
Perezida Kagame yababwiye ko basanze bagenzi babo mu kazi kandi ko ari ako guteza imbere Abanyarwanda.

Ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi
Yabasabye guhora bihugura, bagakorana na bagenzi babo, ntihagire uba nyamwigendaho.
Ku byerekeye imyitwarire y’abayobozi bakuru, Perezida Kagame yabasabye kwirinda gusubiramo amakosa bakoze cyangwa yakozwe na bagenzi babo.
Yabijeje ubufatanye muu gusohoza inshingano zabo.












































































































































































