Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abacungagereza 107 bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Kuva mu 2011, u Rwanda rumaze kohereza abacungagereza 107 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, Sudani y’amajyepfo ndetse na Centrafrica. Ni muri urwo rwego, abacungagereza bane b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ku wa kane tariki ya 19 Nzeri 2019 basoje akazi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya cya Centrafrica.

Mu gihe cy’imyaka ibiri aba bacungagereza bari bamaze mu gihugu cya Centrafrica bari bafite inshingano zo gutanga ubujyanama bw’uburyo amagereza yo muri iki gihugu yacungwa kinyamwuga, hubahirizwa uburenganzira bw’Imfungwa n’Abagororwa, hakurikizwa ibipimo mpuzamahanga bijyanye no kugorora.

Aba bacungagereza bavuga ko batanze ubujyanama bw’uburyo amagereza yo mu gihugu cya Centrafrica yakubakwa akajyana n’igihe kuko arashaje cyane.

Ikindi ni uguhugura abashinzwe gucunga amagereza kubera ko arindwa n’abasirikare badafite ubumenyi mu bijyanye no kurinda amagereza ku buryo bwa kinyamwuga.

Umwe mu bacungagereza wasoje ubutumwa bwe, avuga ko nk’umunyarwanda wakoreraga Umuryango w’Abibumbye, yahavanye ubunararibonye buzatuma anoza neza akazi ke.

CIP Tonny Valens Mutuyimana, yagize ati “.. gukorera Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no gucunga amagereza, nkuyemo ubunararibonye buzatuma noza neza akazi kanjye. Nize ukuntu umukozi atanga raporo buri munsi, ndetse n’uburyo bwo kubika dosiye zijyanye n’akazi.”

Mbere yo gutangira akazi, aba bacungagereza bahawe amahugurwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye yo kurinda no gucunga gereza mu gihe abagororwa baba bigaragambije, izindi nzego z’umutekano zikaba zakwiyambazwa nyuma.

CIP Mutuyimana avuga ko ayo mahugurwa azayifashisha ahugura bagenzi be b’abanyarwanda batarakora ayo mahugurwa atangwa n’Umuryango w’Abibibumbye.

Umuyobozi ushinzwe umubano (Cooperation) muri RCS, Supt. Alex Mugisha, avuga ko kuba hari abacungagereza boherezwa kujya gukora akazi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bifitiye inyungu uru rwego, kuko iyo abakozi bavuyeyo baba bungutse ubumenyi butandukanye bifashisha mu kuzuza inshingano zabo nk’abacungagereza.

Agira ati “Nk’ikigo kuba hari abakozi bacu bajya gukorera akazi mu butumwa bwa UN bidufitiye akamaro, kuko iyo bavuyeyo bazana ubunararibonye nk’ukuntu batanga raporo mu nzego z’umutekano, gukorera hamwe, gutanga ubujyanama, ndetse no kumenya gukorana n’uwo ariwe wese, kuko muri UN bakorana n’abantu bo mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye”.

Abacungagereza basoje ubutumwa bw’akazi mu gihugu cya Centrafrica ni CIP Tony Valens Mutuyimana, CIP Epaphrodite Nsengiyumva, IP Olive Nzayisenga na CIP Patrick Ndizigiye.

Safari Placide

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities