Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abaganga bifuza icyumba cyo konkerezamo abana mu masaha y’akazi  

Umwana akwiye konswa mu mezi atandatu ya mbere akivuka nta kindi ahabwa (Ifoto/BBC)

Bamwe mu babyeyi bakora akazi k’ubuganga mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro bifuza ko bashyirirwaho icyumba cyo gusigamo abana babo mu gihe bari mu kazi, bakajya babona uko babonsa bitabasabye gukora urugendo bajya mu rugo.

Byabafasha kujya babona uko umwana abona ibere uko arikeneye, byafasha na bo ubwabo mu gukora akazi kabo neza batuje ndetse bikarinda n’abana babo indwara zitandukanye harimo n’izishobora gukomoka ku isuku n’imirire mibi.

Ibi babigarukaho bagaragaza imbogamizi bahura na zo mu gihe bagaragaza ko umwana yakagombye konka amezi atandatu nta kindi avangiwemo, ariko ababo bonka abiri n’igice, agatangira gushyirwa ku mata, kandi bazi ubwabo ko atari byiza. Byose ngo biterwa n’uko basubira mu kazi kandi abenshi badatuye hafi y’aho bakorera, bishobora no kuviramo umwana kwanga nyina kubera ihungabana.

Muri gahunda y’ubukangurambaga bukorwa na Minisiteri y’ubuzima ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”, mu butumwa butandukanye bwatambukijwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa no gutangiza icyumweru cyahariwe konsa, abayobozi bagiye basaba abakoresha gufata iya mbere mu gushyiraho icyumba cyahariwe ababyeyi bonsa.

Furaha Leonie ni umubyaza akaba anahagarariye inzu y’ababyeyi mu bitaro bya Masaka, ni umwe mubavuga ko bazi umumaro wo konsa ariko bitewe n’ikiruhuko gito bahambwa, bituma bahita bamuha imfasha bere bitewe n’imiterere y’akazi bakora.

Agira ati “Mu by’ukuri, icyumba cyo konkerezamo kirakenewe, kuko iyo usize umwana muto mu rugo uba ufite umutima uhagaze bigatuma akazi katagenda neza, n’abarwayi ushinzwe ntubakire uko bikwiye, kuko uba uhangayitse nawe ubwawe. Hari ahantu ho konkereza wajya usimbuka ukajya kumwonsa, ugakomeza akazi utekanye kandi kakanihuta, ndetse ukanakora wishimye kuko uba uzi uko umwana wawe ameze”.

Akomeza avuga ko icyo basaba Minisiteri y’ubuzima ari uko yabishyiramo imbaraga, ikabafasha kubona ibyo byumba byo konkerezamo. Ikindi yongeraho ni uko ari uko byabaha imbaraga zo gutanga serivisi bumva ko na bo bazihabwa, kuko hari igihe umuganga yumva ko afasha abandi ariko uwe adafite umukurikirana cyangwa umwitaho.

Avuga ko ingaruka zibaho iyo umwana atones neza mu mezi atandatu ya mbere, ariko uko ubona akura neza mu gihagararo ariko azagira ingaruka cyane cyane nko ku ishuri iyo babajije umubyeyi impamvu umwana akunda kwibagirwa, nk’umuganga ahita yumva ko ari uko atones bihagije kandi neza.

Agira ati “Akenshi ababyeyi bagira akazi kenshi, bahura n’ihungabana rikomeye rituruka ku kutabona uko bita ku bana babo uko bikwiriye. Konsa neza, bifasha umwana ndetse n’umubyeyi kubaho atekanye, kuko umwana aba amerewe neza, nawe ukabaho utekanye ugakora neza ibyo ugomba gukora. Habaye hari icyo cyumba cyafasha umwana n’umubyeyi, ikindi n’isuku ku mwana kuko iyo wamusize mu rugo n’amata ahabwa ntuba uzi uburyo ayahabwa ndetse n’isuku yayo ntabwo uba uyizeye.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, Hanyurwimfura Jean Damascene, yemeza  ko icyo cyumba gikenewe kandi  byaba byiza  byafasha abaganga gukora akazi kabo batuje. Avuga kandi ko icyo cyumba bagiteganyije ariko batarabishyira mu bikorwa ariko baziko kuba umubyei yakonkereza aho akorera byagira umusaruro mu kazi.

Akomeza avuga ko imbogamizi zo zihari ari uko kwa muganga ari ahantu umuntu agomba kwitondera, bikanaganirwaho n’inzego zitandukanye bikabona guhabwa umurongo.

Agira ati “Natwe mu bitaro byacu twabitekerejeho nubwo tutarabishyira mubikorwa. Ubusanzwe bagira umwanya wo konsa nk’uko itegeko ribibemerera, kuko aza ku kazi amaze koze konsa ndetse na nimugoroba. Tubaha umwanya bagataha hakiri kare gusa ariko ibyo ntibihagije, kuko umwana n’ubundi yirirwa anywa amata. Umubyeyi we ntaba azi uko yiriwe. Icyo cyumba kirakenewe cyane byanabafasha nabo kuzira ku kazi ku gihe ndetse n’abarwayi bakabaha serivisi neza kuko baba badahangayitse.”

Ku bijyanye n’imbogamizi bafite, Hanyurwimfura agira ati “Iyo urebye uko abakozi bameze mu buvuzi, usanga ari bake; ubuke bwabo bushobora gutuma bagira akazi kenshi. Ikindi kuba wabona abakozi ukuramo bo kwita kuri ba bana ntibyoroshye. Icyabaho ni uko umukozi wese yazana urera umwana we, tukamuha icyumba; ariko byaba bikabije kuko abakozi benshi b’abaforomo n’ababyaza kandi baba ari abadamu. Baruta rero abagabo ni yo ,pa,vu ari ibintu bigomba kuganirwaho na Minisiteri y’ubuzima, hagashyirwaho umurongo unoze w’uko byakorwa.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, avuga kandi ko icyumba giteganyijwe nta kibazo bagira, hasigaye gusa kunoza uburyo byakorwa, niba bagira umukozi umwe ubitaho kabanza guhabwa amahugurwa.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, ashimangira akamaro gakomeye ko konsa ndetse no gushyiraho aho ababyeyi bonkereza abana hagamijwe inyungu z’abana, ababyeyi, n’abakoresha. Asaba abakoresha bose gukurikiza ubu buryo kandi ari ngombwa gushyigikira abagore mu bikorwa byabo byo guhuza umwuga wabo no kuba ababyeyi beza, kugira ngo bagere ku iterambere rirambye n’abana babo bagire ubuzima bwiza.

Agira ati: “Ntidushobora gushyira abagore mu bihe byo guhitamo hagati y’ubuzima bw’abana babo ubwabo n’akazi kabo. Ntabwo ari umwana cyangwa mama bahanganishije no kwinjiza amafaranga ndetse no gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, byombi birakenewe; mureke dushyigikire abagore mu konsa abana babo no kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.”

Machara Faustin, Umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’umwana (NCDA), avuga ko igituma konsa mu mezi 6 ya mbere kuva umwana avutse ari ngombwa, asaba abakoresha gushyiraho ibyumba ababyeyi bonkerezamo abana mu gihe bari mu kazi.

Agira ati: “Ubundi konse byari umuco w’abanyarwanda, ariko imibare dufite ubu turimo turadohoka, kimwe gituma konsa gusa mu mezi 6 ya mbere bigabanuka ni imirimo, abakoresha mu nzego zose turabasaba ngo bateganyirize ababyeyi aho bonkereza abana babo mu gihe bari aho bakorera.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya ubwo yatangizaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo konsa, avuga ko gushyiraho icyumba cyahariwe konsa ari igisubizo gikomeye kandi kije mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamira imikurire y’abana bato cyane cyane birimo imirire mibi no kugwingira, n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

Agira ati “Ni ngombwa kandi kumenya ko kugeza ubu hataraboneka ikindi kintu icyo aricyo cyose gifite ibitunga umubiri n’ibiwurinda ku kigero cyiza nk’amashereka. Konsa bifasha umubyeyi kwitegereza no gukurikirana ubuzima bw’umwana we mu buryo bworoshye, kandi n’umwana bikamufasha gukura no mu gihegararo, mu bwonko no mu marangamutima.”

Akomeza agira ati “Konsa umwana n’ubundi bisanzwe biri mu muco wacu, nubwo bimeze bityo ariko, iyo urebye ubuzima bwa none ari na yo mpamvu dushishikariza abakoresha batandukanye kuba bagena aho ababyeyi bonkereza, kubera ko twese twirirwa twiruka, turi mu buzima busaba ababyeyi bombi gukora, usanga bigoranye ko umubyeyi yakonsa igihe cyose nta mbogamizi ahura na zo cyane cyane izigendanye n’amasaha y’akazi.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda konsa abana mu gihe cy’amezi 6 kuva bakivuka byagabanutse ku kigero cya 6% aho byavuye kuri 87,3% mu mwaka wa 2015 bikagera kuri 81% mu mwaka wa 2020.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.