Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu basaga 300 bakuwe mu maboko ya FDLR bageze mu Rwanda

Raoul Nshungu

U Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2025 Abanyarwanda 360 baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Aba Banyarwanda babohowe n’ihuriro AFC/M23 mu bihe bitandukanye, ubwo ryari rihanganye n’imitwe y’ingabo zirimo iza RDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).

Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, bageze ku mupaka w’u Rwanda na RDC mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi. Mbere yo kurira imodoka, babanje gupimwa umuriro kugira ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Mutoni Claudine w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko yavukiye muri RDC. Yasobanuye ko aho yabaga, FDLR yabahohoteraga, ikabakoresha imirimo ivunanye.

Yagize ati “FDLR yabafataga ku ngufu, abagabo ikajya ibakubita, ikabakoresha ibyo badashoboye. Kuba ngarutse, nkurikije uko bari kutwakira, ndi kubona ari byiza cyane.”

Nibava ku mupaka, barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Aba 300 bagize abanyarwanda bagera ku 2500 M23 yabohoye ibakuye mu maboko ya FDLR bikaba biteganyijwe ko bazagenda baza mu byiciro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities