Minisiteri w’Ubuzima itangaza ko abanyarwanda barenga 32 bamaze guhabwa serivise yo gusimburizwa impyiko mu Rwanda kandi byagenze neza.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2023 ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze kugorwa no kohereza abarwayi barenga 70 mu bihugu by’amahanga gusimburizwa impyiko, bitwara arenga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bikorwa byo gusimburiza impyiko mu Rwanda kuri ubu bikorerwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Bamwe mu baturage bavuga ko ibyo batajya babisobanukirwa neza ndetse ko babifiteho amakuru adahagije aho na bamwe muri bo bakeka ko byabagiraho ingaruka baramutse babigerageje.
Uwizeyimana Dancilla ubarizwa mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Panorama, yagize ati “Mu by’ukuri njyewe ntabwo nsobanukiwe ibyo kuba natanga impyiko. Rero ntabwo nshobora kuba natanga urugingo rwanjye nta kintu ndibwungukeho.”
Uzabakiriho JMV wo mu murenge wa Masaka, na we ati “Njyewe sinakwikuramo impyiko ngo ndayitanga kuko numva nahitapfa nanjye cyane ko ntazi uko bikorwa icyo numva yenda natanga ni nko gutanga amaraso naho gutanga urugingo ndumva ntabishobora, nuko mbyumva nanjye mba numva bitashoboka”.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko umurwayi wasimburijwe impyiko mu mahanga ashobora guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo no kutabona uko bamukurikirana cyane cyane igihe asubiye iwabo. Kudakomeza gukurikiranirwa hafi ni imwe mu mbogamizi zikomeye abarwayi basimburijwe impyiko hanze bahura na zo, kubera kutagira inzobere nyinshi n’ibikorwa remezo bihagije.
Mahoro Julien Niyingabira, Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, ahumuriza abifuza kuba batanga impyiko ko atahaiga ubuzima kuko bifite uburyo bikorwa kandi bwizewe.
Agira ati “Bifite uko bikorwa ku buryo utanga urugingo n’uruhabwa hari ibyo bagomba kuzuza, hari ibigomba gusuzumwa mbere y’uko igikorwa gitangira, itegeko hari ibyo rigena aho bibujijwe kugurisha ingingo, birabujijwe no kuzigura, urugingo rutangwa habayeho ubwumvikane hagati y’utanga n’uhabwa”.
Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana ahamya ko bitewe n’imbaraga zishyirwa mu guteza imbere urwego rw’ubuzima hari igihe ibyo kohereza hanze abajya gusimburiza impyiko bitazaba bikiri ngombwa.
Anavuga ko muri gahunda yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, abantu benshi bazajya bagana u Rwanda bashaka serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ihanitse mu buvuzi.
Ingingo ya 27 y’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryerekeye uburyo bw’imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri, ryasohotse tariki 12 Nyakanga 2024, rigaragaza ko umuntu ushaka gutanga no guhabwa urugingo, ingirangingo, uturemangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu, bapimwa udukoko dutera indwara cyangwa indwara. Izipimwa zikaba zigera ku munani, kandi utanga ibice by’umubiri we asabwa kuzuza inyandiko yo kwiyemerera ko agiye kubitanga, akagaragaza ko abikoze kubera impuhwe n’urukundo afitiye uhabwa.
Muri Gashyantare 2023, ni bwo Inteko Rusange y’Umutwe yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu n’ibiwukomokaho ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.
Munezero Jeanne d’Arc