Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abatangaza amakuru ku mbuga Nkoranyambaga barategurirwa amasomo karishyabwenge ku mategeko

Abanyamakuru n'abatangaza amakuru ku mbuga, ku wa 9 Nzeri 2024 nkoranyambaga mu biganiro byateguwe na GLIHD kuri Politiki n'amategeko ku bitangazwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Rene Anthere Rwanyange

Hagamijwe gufasha Abanyamakuru n’abandi batangaza amakuru bifashishije imbuga nkoranyambaga, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere (GLIHD: Great Lakes Initiative For Human Rights And Development) ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), hagiye gushyirwaho amasomo karishyabwenge azafasha abatangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga gusobanukirwa neza uruhare bafite ku burenganzira bwa muntu n’urwo gutanga ibitekerezo.

Mu kiganiro cyatanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, bamwe mu batangaza amakuru ku mbuga Nkoranyambaga barimo abanyamakuru b’umwuga n’abandi bafite uruhare ku mpinduka kuri rubanda (Social Media Influencers), byagaragajwe ko hari ibitambutswa ku mbuga Nkoranyambaga bigahinduka ibyaha byaba bikozwe nkana cyangwa bitagambiriwe.

Dr. Yves Sezirahiga, Umuyobozi Wungirije wa ILPD ushinzwe amasomo n’Ubushakashatsi, mu kiganiro cye avuga ko ayo masomo ku mategeko amwe n’amwe atangwa hagamijwe gufasha Abanyamakuru n’abakoresha imbuga Nkoranyambaga kwirinda kugwa mu mpanuka no kugwa mu byaha bishobora kubajyana mu nkiko ariko kandi bakanibutwa ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’ubw’Itangazamakuru byose bigira imbibi.

Dr. Sezirahiga akomeza avuga ko umuntu wese agomba kubazwa ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga igihe cyose bibaye ngombwa. Agira ati “Itegeko rishobora kuguhana waba wabikoze ubigambiriye cyangwa se utabigambiriye. Buri wese akwiye kubaha uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.”

Yongeraho ati “Ibitekerezo byawe ni ibiryo uha abantu, kuba ufite ububasha bwo kugira icyo ukora kuri sosiyete ni na ko ugomba kubiryozwa iyo hari ibyo wakoze biyibangamiye. Mugomba rero gutanga ibifite ubuziranenge…”

Nkuyemuruge Yves, ni Umunyamakuru kuri Radiyo Umwezi FM akanagira YouTube Nkuyemuruge Yves Official. Ku birebana no kongererwa ubumenyi ku mategeko amwe n’amwe hari byinshi bizabafasha nk’abanyamakuru. Agira ati “Bizafasha abanyamakuru kwikebura kuko itangazamakuru ryarahindutse bijyanye no kwaguka kwa Murandasi n’imbuga Nkoranyambaga. Uyu munsi umwanya wo gutara amakuru waragabanyutse, mu gihe kuyatangaza byo bisigaye byihuta kurusha. Ibyo rero bituma abanyamakuru bakora amakosa menshi harimo ashingiye ku bumenyi buke mu mategeko n’umwuga w’itangazamakuru.”

Uzabakiriho Cyprien, Umenyerewe ku izina rya Djihad akorera Radio Isibo; we agira ati “Bizadufasha kujya dutangaza inkuru hashingiwe ku mategeko aho kugendera ku marangamutima. Bizaturinda kandi kugwa mu byaha bimwe na bimwe byakorwaga tutabizi. Twamenya gukoresha ibiganiro abana n’amategeko abareba…”

Dr. Tom Mulisa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa GLIHD, atangaza ko guha ubumenyi ku mategeko abatangaza amakuru hifashishijwe imbuga Nkoranyambaga bizagabanya amwe mu makosa yakorwaga, bikabagiraho ingaruka ndetse zikanagera kuri sosiyete.

Agira ati “Bizafasha abatangaza amakuru bifashishije imbuga nkoranyambaga kumenya politiki n’amategeko bigenga abakoresha murandasi n’ibyo bagomba kwitwararika. Twizeye ko ubumenyi bw’ibanze bazahabwa buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”

Ikindi gishya GLIHD yatangije ni uko yashyizeho uburyo bwo kunganira mu mategeko, ku buntu, abakurikiranwe mu butabera kubera ibyaha bakozwe bivuye mu byo batangaza bifashishije imbuga Nkoranyambaga baba Abanyamakuru cyangwa se abandi bose batangaza amakuru bifashishije murandasi.

Abanyamakuru n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa kwitwarararika bakamenya ibikubiye mu mategeko abareba cyane cyane amategeko agenga akanarengera uburenganzira bwa muntu ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities