Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) ryo ku wa 8 Ukwakira 2020, rigaragaza ko hashyizweho ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho bugiye kuyobora ADEPR mu gihe cy’amezi 12, uhereye igihe ryashyiriweho umukono. Komite y’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu ikaba iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaie.
Yahawe inshingano eshanu ariko izikomeye muri zo zikaba ko iyi komite igomba kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR. Ikindi gikomeye ni uko iyo komite yasabwe ni ugushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR. Izi nshingano zigaragaza ko hagomba gukorwa impinduka zikomeye muri ADEPR kandi hagatangwa umuti urambye urandura imizi y’amakimbirane arirangwamo.

Dr Usta Kaitesi, Umukuru wa RGB ageza impanuro ku bayobozi bahawe inshingano muri ADEPR (Ifoto/RGB)
Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasabye abayoboke ba ADEPR muri rusange gufasha Komite y’Inzibacyuho kugira ngo bubake itorero rikomeye, ryubaka abanyarwanda kandi rihuriza hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo binyuze mu kiganiro.
