Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amavubi yatsikiye mu rugendo rw’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yanganyije na Likuena (Crocodiles) ya Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wabereye kuri Stade Amahoro, ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).

Umukino w’u Rwanda na Lesotho wasifuwe n’Umunya-Cameroun Effa Essouma Antoine Max Depadoux. Yari yungirijwe na mugenzi we Noupue Nguegoue Elvis Guy n’Umunya-Centrafrique, Oriya Zaoubaye Wilfried De Bozor.

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yinjiye mu mukino isatira cyane ariko amahirwe yabonye imbere y’izamu rya Lesotho ntiyashoboye kuyabyaza umusaruro. Uburyo bubiri bukomeye bwabonetse ni ubwa Kwizera Jojea na Hakim Sahabo bateye amashoti aremereye ariko Umunyezamu wa Lesotho, Sekhoane Moerane, yayakuyemo. Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda na Lesotho binganya 0-0.

Nyuma y’akaruhuko k’iminota 15, u Rwanda rwasubiye mu kibuga rushaka gutsinda ndetse byaje kuruhira ku munota wa 57, rufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea.

Lesotho na yo yanyuzagamo igasatira ariko abakinnyi b’inyuma b’u Rwanda bagahagarara neza. Abakinnyi ba “Likuena” baje guca mu rihumye ba myugariro b’Amavubi, babatsinda igitego cyo kwishyura, cyabonetse ku munota wa 82, cyinjijwe na Lehlohonolo Fothoane.

Iminota 90 isanzwe y’umukino n’ine y’inyongera yashyizweho yarangiye, u Rwanda na Lesotho binganya igitego 1-1.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro yuzuye. Irimo abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo; Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

Mu yindi mikino yo mu Itsinda C, Afurika y’Epfo yatsinze Bénin ibitego 2-0 mu gihe Nigeria yanganyije na Zimbabwe igitego 1-1. Amavubi yicumye imbere afata umwanya wa kabiri mu Itsinda C aho afite amanota 8, anganya na Bénin ya gatatu.

Iri tsinda riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, mu gihe Nigeria ya kane ifite amanota 7, igakurikirwa na Lesotho ifite 6 ku mwanya wa 5 na Zimbabwe ya nyuma n’amanota ane.

U Rwanda rusigaje gukina imikino ine harimo itatu izakinirwa hanze.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Visit Rwanda iri kugaragara hose I Burayi kubera amakipe ya Arsenal na PSG nyuma yaho,aya makipe aboneye itike yo gukina imikino ya...

Football

U Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint Germain. bavuguruye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda izwi nka “Visit Rwanda” kugeza mu mwaka wa...

Football

Panorama sports Stade Amahoro igiye gutangira gukorasha VAR (Video Assistant Referee). Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama, agaragaza ko kuva mu ntangiriro za Mutarama uyu...

Football

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama 2025, ikipe ya Police FC yatandukanye n’Umutoza wayo mukuru Mashami Vincent wari umaze imyaka ibiri n’igice...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities