Connect with us

Hi, what are you looking for?

Entertainment

Babwire bose ko muramu wanyu agiye kuza _Lugumi uvugwa mu mizi y’urukundo na Miss Jolly

Raoul Nshungu

Umunya-Tanzania, Saidi Lugumi, umaze igihe avugwaho kuba akundana na Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yabwiye abanyarwanda ko nka Muramu wabo agiye gusura u Rwanda.

Binyuze ku Mbugankoranyambaga asubiza uwari ugaragaje ko yifuza ko uyu muherwe yaza mu Rwanda yavuze ko ari vuba ndetse mu cyumweru gitaha Muramu w’Abanyarwanda araba ahasesekanye.

Lugumi yasubije agira ati: “Muzambona vuba mu cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu agiye kuza.”

Aya magambo yahise ashyushya impaka ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku bakomeje gukurikiranira hafi urukundo ruvugwa hagati ye na Mutesi Jolly, nubwo we yahakanye kenshi ko nta mubano udasanzwe bafitanye.

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, ubwo byatangiraga kuvugwa ko Miss Mutesi Jolly w’imyaka 28 akundana n’uyu mugabo w’imyaka 53, Jolly we yabihakanye yivuye inyuma ariko avuga ko urukundo ari ikintu cyiza igiye rwamusanga yarwakira atazuyaje.

Iki gihe uyu muherwe yanditse ubutumwa ku ifoto ya Mutesi Jollye agira ati ”Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda”. Nuko Miss Mutesi Jolly asubiza agira ati “nafungiwe mu mutima”.

Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) no mu gutanga ibisubizo by’imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).

N’ubwo avugwa mu rukundo ,uyu mugabo afite umugore babyaranye abana babiri n’ubwo nta makuru yaba yemeza cyangwa ahakana ko baba baratandukanye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities