Munezero Jeanne d’Arc
Ubwo hasozazwaga icyumweru cy’Umujyanama mu karere ka Bugesera, abaturage bavuze ko bishimiye uburyo abajyanama babasuye kandi babasha gukemurirwa bimwe mu bibazo bari bafite. Cyaranzwe kandi no kuremera imwe mu miryango itishoboye, ihabwa inka.
Ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata. Ni umuhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo gufasha abatishoboye, umukino w’umupira w’amaguru wahuje abamotari n’abanyonzi ndetse no gusoza urugeroro.
Bamwe muri aba baturage batuye mu karere ka Bugesera bemeza ko iki gikorwa cyo kubegera kibashimisha, kuko bamenyana n’ababayobora ndetse bakabasha kubagezaho na bimwe mu bibazo bibagora.
Mukamana Dancilla, agira ati “Nari mfite ikibazo narabuze aho mbariza, kijyanye n’abana banjye bari barabuze indangamuntu ariko cyarakemutse, ndetse banamfasha gukemura ikibazo narimfitanye n’umuturanyi wanjye kijyanye n’ubutaka. Rero kutwegera byatugiriye akamaro!”
Mpazimpaka Alphonse na we agira ati “Narimaze igihe mfitanye ikibazo n’abavandimwe banjye kijyanye n’ubutaka. Ni amakimbirane yari amaze igihe kinini ariko nkigejeje ku bajyanama bari badusuye, bavuye aho bagikemuye.”
Abandi baganiriye n’ikinyamakuru Panorama ni abahawe inka. Bemeza ko bajyaga bagorwa no kubona amata n’ifumbire. Kuba bahawe inka bigiye gukemura ibibazo birimo n’igwingira ry’abana.
Mukakomeza Patricia ni umwe mu bahawe inka. Agira ati “Iyi nka igiye kumfasha gutera imbere, kandi igiye no kumfasha kujya mbona ifumbire, no kugabanya igwingira riboneka mu bana ndetse nk’umuryango wanjye ntitwanywaga amata, ariko ubu tugize amahirwe turayabonye. Ikindi byangoraga kubona amafaranga ya mituweli ariko iyi nka igiye kujya imfasha gutangira mituweli ku gihe.”
Undi na we ati “Kubona amata y’abana byatugoraga cyane, ndetse no kubona ifumbire dufumbiza umurima, twabonaga imvaruganda ariko imborera ntitwayibonaga bitewe n’ubushobozi.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, asaba abaremewe gufata neza inka bahawe kugira ngo bazabafashe kwitura bagenzi babo.
Akomeza avuga ko barteguye koroza imiryango itandatu (6) bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa kandi zihaka. Asaba abazihawe kuzifata neza kuko ari izabo atari iz’abayobozi, zizabashe gutanga umusaruro ndetse zigere no ku bandi.
Agira ati “Inka bagomba kuzifata neza bakumva ko ari izabo, bakazifata neza ntibaziragire ku gasozi, bakaba bafite ibiraro, bagasha ubwatsi, amazi n’ibindi zishobora gukenera. Turabizeza ko tuzabasura ngo turebe ko zafashwe neza, ndetse bakazitura bagenzi babo igihe zizaba zimaze kubyara, kuko izo bahawe zose zihaka.”
Munyazikwiye akomeza avuga no kuri bimwe mu bibazo bahuye na byo ubwo bari mu cyumweru cy’umujyanama, ibyo bibanzeho ahanini ari ugusura abaturage bakabaha ibitekerezo ariko hari n’ibibazo bakiriye, byari mu bice bibiri bimwe bavuye aho babikemuriye mu nteko y’abaturage, ibindi bakazabishyira mu ngengo y’imari izaboneka.
Agira ati “Hari ibijyanye n’ibikorwaremezo bitandukanye, twarabyakiriye ariko twasanze tuzabishyira mu ingenamigambi rya gahunda y’ibikorwa by’umwaka utaha; tuzareba ibizajyamo hagendewe no ku ngengo y’imari izaba yabonetse ariko nibidakunda muri uyu mwaka, tuzareba uko twabishyira mu ikurikiyeho ku buryo nibura iki gihe dufite cya gahunda ya leta cyo kwihutisha iterambere mu gice cya kabiri cya NST2 izarangira mu 2029, ibyo biremereye by’ibikorwaremezo tuzaba twabikemuye.”
Nyuma yo kumara icyumweru muri gahunda y’icyumweru cy’Umujyanama bakemura ibibazo bitandukanye, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera gahunda ari ugukomeza kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite, ibyo bashoboye bakava aho bikemutse, ibindi na byo bigahabwa umurongo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin
