Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera:  Ubuyobozi busaba abaturage guhobera iterambere ribasanga

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, aganira n'itangazamakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwishimira ko bashoje umwaka wa 2024 babashije gushyira ku murongo bimwe mu bibazo byasaga n’aho byari imbogamizi n’ubwo atari byose. Basaba abaturage guhobera iryo terambere aho ku rihunga.

Bugesera ni kamwe mu turere tugaragiye umurwa mukuru w’u Rwanda, ibi bikaba bitanga amahirwe y’ishoramari mu ngeri zitandukanye.

Ibi byavunzwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru bagaragaza uko bashoje umwaka wa 2024.

Ubuyobozi buvuga ko bashoje umwaka n’abaturage bahagaze neza kandi biteguye gutangira undi amahoro, ukababera umwaka w’iterambere, amahoro n’uburumbuke.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera agira ati “Duhagaze neza mu mutekano n’ituze mu baturage, umutekano ku mupaka urahari kandi usesuye. Dufite umutekano, dufite ibikorwa by’iterambere ndetse n’ibifasha abaturage kwivana mu bukene byinshi, ari ibinyura mu mihigo mukurikirana ari n’ibindi biza by’iterambere ariko bitanyuze mu mihigo y’akarere. Mu mibereho myiza twavuga ko abaturage bo mu karere kacu bameze neza, n’ubwo hari urwara, hari ukena, hari utakaza akazi n’ibindi, ariko muri rusange iyo tureberera abaturage twavuga ko bameze neza…”

Akomeza agira ati “Ubutabera henshi buratangwa n’ubwo dufite ikibazo kikigaruka ku baturage bahora mu manza bahora bakimbiranye, wenda n’ibyo bagakemuye hagati yabo bigasaba kujya mu nkiko ndetse n’imyanzuro y’inkiko akenshi utsinzwe ntayemere bigasa nk’aho basiragira cyane; ariko muri rusange twavuga ko ubutabera butangwa…”

Mutabazi akomeza avuga no ku bukungu uko buhagaze. Agira ati “Iyo tugeze mu bukungu, tubona ko akarere kacu karimo kagenda gatera imbere cyane, ari ibikorwaremezo, ari imishinga minini iza igasanga imyinshi muzi tubona ko ituma abenshi babona akazi, ibiraka ibyo bakora ariko n’imitungo yabo ikagenda igira agaciro; ari ubutaka bukagira agaciro kubera ibikorwaremezo byahaje, ari amashuri ahubatswe, ari ibigo byahubatswe, ari imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi yahazanywe bigatuma ubutaka cyangwa se inzu bitewe n’icyo zagenewe z’abaturage, aho zari ziri zigenda zigira agaciro kubera ibindi byaje bihasanga….”

Yongeraho ati “Twishimira ko dusoje uyu mwaka tubonye igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemejwe n’inama njyanama mu kwezi kwa gatandatu, mu by’ukuri giha umurongo imikoreshereze y’ubutaka ahantu henshi hatandukanye kigaha amahirwe rero akarere kacu kuba abashoramari noneho bamenya icyo buri gace kagenewe gukoreshwa bityo bakaba babasha gushora imari yabo nta nkomyi.”

Mutabazi kandi yanagaragaje uko mu mashuri byifashe muri aka karere ayoboye, aho avuga ko burezi twateye intambwe ifatika mu karere, aho kabaye aka mbere mu gihugu mu kugabanya abana bata ishuri n’ubwo abana bata ishuri batabarebera mu ijanisha.

Yagize ati “Umwana umwe wataye ishuri aba aremereye kuri twebwe ariko kuba ibipimo byaragabanutse cyane ndetse ku rwego rw’igihugu turabyishimira kandi bikanaduha n’umukoro wo kuvuga ngo na bariya bake basigaye niba twaragabanije benshi nabo dufate ingamba umwaka umwe ibiri iri imbere tugerageze hatagira abana bakomeza guta ishuri.”

 Mu burezi kandi dufite ibigo bitsindisha neza bigera kuri bitatu bya mbere mu mashuri abanza bikurikiranye ku rwego rw’igihugu byo mu karere kacu ariko no mu bigo 25 bya mbere mu gihugu dufitemo ibigo 9, ibyo rero biduha ishema ryo kuvuga ko ibigo byacu birimo bikora neza.

Muri uyu mwaka akarere kungutse ibigo by’amashuri mu Rwanda harimo NTARE School, NTARE Luisenland School of excellence ndetse n’ishuri Rwanda Christian Children Academy ry’i Ntarama aho bita muri Gasore Self Foundation na ryo risanzwe rihari ariko inyubako zavuguruwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities