Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID19: ADEPR Gasabo yitanze ituro rigera kuri miliyoni 12 zo gufasha abagowe n’imibereho

Rev. Rutayisire Pascal, Umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Gasabo (Ifoto/Panorama)

Muri ibi bihe Abanyarwanda bitanga uko bashoboye ngo bafashe bagenzi babo bagowe no kubona ibiribwa, Abakiristo ba ADEPR Gasabo, bifashishije ikoranabuhanga bitanze ituro ry’amafaranga y’u Rwanda ari hafi miliyoni cumi n’ebyiri (11.923.310Frw), yo gutera inkunga ibikorwa na Leta n’abaturage, mu kugoboka abadafite ifunguro.

Nk’uko Umuyobozi wa ADEPR Gasabo, Rev. Rutayisire Pascal, yabitangarije Ikinyamakuru Panorama, iri turo ryatanzwe n’abayoboke ba ADEPR Gasabo rmu rwego rwo gufatanya n’abandi banyarwanda mu kugoboka abagowe n’imibereho muri iyi minsi cumi n’ine (14) hashyizweho gahunda ya #GumaMurugo, hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa rya #COVID-19.

Rev. Rutayisire agira ati “Buri Paruwasi yitanze ku giti cyayo bitewe n’ubushobozi abakirisito bafite. Twakoranye n’inzego z’ibanze zo mu karere ka Gasabo, ituro ryabonetse turaribashyikiriza kuko aribo bazi abaturage bakeneye gufashwa.”

Akomeza avuga ko ituro ryatanzwe hadashingiwe ko abazafashwa ari abayobke ba ADEPR gusa ahubwo hagomba kugobokwa buri munyarwanda wese ugowe n’imibereho hatitawe ku idini cyangwa itorero abarizwamo.

Rev.Rutayisire akomeza asaba abakirisito bose muri rusange kurangwa n’umutima w’urukundo, umutima wo gutanga, abafite ifunguro bagasangira n’abatarifite. Ati “Abantu barangwe n’umutima wo gufasha abari mu ngorane ariko kandi abafashwa na bo barangwe n’indangagaciro.”

Ashimira kandi Guverinoma y’u Rwanda uburyo ikorana n’amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango itari iya Leta umusaruro mwiza bitanga mu guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Murekatete Patricia, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ashimira ADEPR Gasabo kuba abakiristo bayo baritanze ituro ryo gufasha bagenzi babo bagowe n’imibereho muri ibi bihe.

Agira ati “ADEPR yaduteye inkunga yo gufasha abagowe n’imibereho muri ibi bihe. Amafaranga yoherejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, tugiye kuguramo ibiribwa tuzatanga. Ni igikorwa dushima kije gishyigikira inkunga yatanzwe na Leta ndetse n’iy’abaturage bakomeje gutanga mu gufasha bagenzi babo bagowe no kubona ifunguro.”

Uretse inkunga yatanzwe na ADEPR Gasabo, abaturage bishoboye bo mu murenge wa Remera buri wese uko yifite bakusanyije inkunga zo gufasha abadashobora koroherwa no kubona ifunguro muri iki gihe cy’iminsi 14 ya gahunda ya #GumaMurugo, yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya #COVID-19.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kugaragaraho icyorezo cya COVID-19 bagera kuri 70 bose bakaba barashyizwe mu kato aho bitabwaho n’abaganga. Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima, aba mbere bagaragayeho iyi ndwara bakaba baramaze koroherwa.

Rwanyange Rene Anthere

22 Comments

22 Comments

  1. Antoine

    April 5, 2020 at 04:31

    Bene data ntiducogore gukora ibyiza kandi kristo nawe afitiye itorero ikizere nkuko tukimufitiye

  2. Jeannette

    April 1, 2020 at 21:03

    Twese abafite icyo turusha abandi dufashanye.gutanga ntibikenesha,kdi utanga niwe uhabwa,uwiyibagirwa niwe uronka.urukundo ruturange Bantu ba kristu niwo murage yadusigiye.mugire amahoro.

  3. Bosco

    April 1, 2020 at 11:00

    Turashimira abayobozi b’itorero cyane cyane Abakristo batanze kuduke bafite ngo bagoboke ababaye.Heb.6:10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo… .

  4. Ishimwe wax

    April 1, 2020 at 10:14

    Waaaauuuu ADEPR Bakoze igikorwa Kiza rwose Bakomereze aho kd Imana isubuze aho bakuye Umuyobozi wabo Imana Imuhe kurama Ni uwingenzi cyane Murikugihugu !

  5. BAGWANEZA Pascal

    April 1, 2020 at 08:37

    Mbabazwa cyane n’abirirwa basebya itorero ryacu ry’ADEPR yaba abaririmo cyangwa abo hanze yaryo.
    Tuziko Imana ariyo yatangije umurimo muri twe.
    Abayobozi bacu Imana ibahe umugisha ku bw’iki gikorwa kiza cyakozwe ku bwabo.
    Nibutsa abandi ko dukomeje gukorera Imana kandi si iki gikorwa cyonyine cy’indashyikirwa dukoze hari n’ibindi bitagira ingano yaba ibyo abantu bazi n’ibyo benshi batazi Imana izi cyane ko atari byiza gukorera Imana ugamije gushimwa n’abantu.
    Murakoze Yesu abahe umugisha.

  6. KARANGWA ERIC Janvier

    April 1, 2020 at 06:27

    Uwo Mushumba ari Imana n’umwaka wera I Muhanga yahabaye igihe gito cyane yagiye tukimukeneye

  7. KARANGWA ERIC Janvier

    April 1, 2020 at 06:25

    ADEPR GASABO IMANA IBAHE IMIGISHA CYANE UBUYOBOZI bwanyu bwabatekerereje uno nibyo kwigirwaho

  8. Baba

    April 1, 2020 at 04:27

    Aba bantu b’Imana baranejeje cyane. Mbasabiye umugisha ku.Mana.

  9. Dukuzumuremyi Edison

    April 1, 2020 at 02:13

    Rwose ibi nibyo bidukwiriye

  10. Nzamurambaho Emmanuel

    April 1, 2020 at 01:18

    Ibyo ni ukwikura mu isoni,nonese ni gute bo batazi abakene baba mu itorero ryabo??

  11. Kayirangs

    April 1, 2020 at 00:29

    Icyo gikorwa ni indashyikirwa. Mukomereze aho.

  12. karangwa

    March 31, 2020 at 20:35

    Yewe ntabwo ibyo abatabarizwa mwitorero twabarenganya kuko ntibarizi ndetse ntibazi n’amateka yaryo gusa mbabazwa nabaguye muriryo birirwa barisebya ukagirango hari inyungu zindi bafite kuko iyo ubonye ikosa uribwira uwarikoze ngo yikosore arko iyo urisangije rubanda uba ushaka ko isi imwota.

  13. Niyitegeka

    March 31, 2020 at 19:54

    Ndabikunze,kuko batafashije abakristo ba ADPR gusa kd nabyo byari gushoboka kuko hanze aha numva bavuga ko abarokore bironda gsa sindamenya niba aribyo,keep up muyobozi wacu umugisha w,Imana ube kuri mwe mwese mwitanze mubikunze

  14. Mugabekazi Claudette

    March 31, 2020 at 19:51

    Uwuvuga ko nyagatare barimo kubaka inzu yo gusambaniramo arabeshya na we Ni umwe mubasebya itorero rya ADEPR, Kandi ibikorwa cyo gufasha kirimo gukorwa hakusanywa ubwitanzwe n’abakirisitu. Abasebya itorero rya ADEPR bazagera aho babone ko ibyo barimo Ari ukwibeshya!

  15. Pascal

    March 31, 2020 at 19:28

    Actions speak louder than words! even other members need to try their best!

    Regards!

  16. Mugabekazi Claudette

    March 31, 2020 at 19:19

    Indangagaciro y’abakirisitu Ni iyi. Itorero ry’ADEPR gufasha abababaye Ni Ibisanzwe kdi namaturo agatangwa umurimo w’Imana ugakomeza. Uturere hafi ya twose mu rwego rw’Itorero turi muri iki gikorwa cyo gufasha abo Bantu bakeneye ubufasha. Abasebya itorero baba baririmo cg bataririmo ibyo Ni ibyabo icyangombwa n’uko umurimo w’Imana utareka gukorwa!

  17. Gapira Aimable

    March 31, 2020 at 18:35

    Nta mpamvu nimwe yo kudakora imirimo myiza ikingenzi nuko buri wese yamenya ubugingo bwe kuko itorero ryUkuri riri mu ibanga ntabwo ubugingo ari Cooperative ntimugatinde mumadini

  18. Hobess

    March 31, 2020 at 18:25

    Dushimiye Itorero ADEPR Gasabo kuri initiative nziza yo kugoboka Abashonje.

    Congratulations our church leaders

  19. kalisa

    March 31, 2020 at 17:03

    oooyeee bravon mushumba wacu Imana iguhe umugisha cyane kubwigikorwa kiza cyubutabazi rwose kiba nabandi ariko babigenzaga byababyiza kuki twebwe nyagatare batabikora kdi bafite ayo gupfusha ubusa ngo barubaka amacumbi yokujya basambaniramo muzatubarize rev uyubora adepr nyagatare icyo babivugaho.murakoze

  20. Gapira Seth

    March 31, 2020 at 15:04

    Iyo muhoza Itorero ryacu mubinyamakuru kd muyivuganabi kubintu bidakwiriye baratubabaza cyane mboneyeho nogusaba abanyetorero kutajya bateza umurindi abashaka gusebya Itorero ryacu,jye bimbabaza cyaneeee

  21. Gapira Seth

    March 31, 2020 at 14:58

    Imana ihe abonedata murikristo umugisha utagabanyije,Gusa nabaciraga ADEPR imanza bihane kuko turabizi nigombwa kotugira umutima wokugoboka bagenzi bacu, cyane ko arindangagaciro y’Umunyarwanda kd tubikura nokubuyobozi bwiza bwigihugu cyacu. turafasha tukanatanga namaturo yokugira ngumurimo w’Imana nanone utere imbere, kuyaramukanye nibyiza kubikora byombi, umbworero ababonaga ubuyobozi bwacu nabi nimutuze tuzibyodukora ibyaribyo.murakoze cyane.

  22. Bizimana

    March 31, 2020 at 14:04

    Ibi ni byo bikwiriye amadini n’amatorero. Ni byo Yesu yagakoze aramutse ahibereye. Apana kugendera muri za V8 no kwambara imyenda ihenze.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities