Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Abarenga 100 bavuye mu bigo ngororamuco biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

Abavuye mu bigo ngororamuco bakiriwe kandi bahabwa impanuro n'ubuyobozi bw'akarere

Urubyiruko 108 rwo mu Karere ka Gatsibo rumaze iminsi mike ruvuye mu bigo ngororamuco, rwiyemeje kuba imboni z’impinduka mu muryango Nyarwanda ndetse no kubakira ku bumenyi n’indangagaciro rwakuye muri ibyo bigo, bikazarubera impamba yo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, ibi uru rubyiruko rwabigaragarije mu gikorwa cyo kuruha ibikoresho bizarufasha kwihangira imirimo hagendewe ku masomo rwigiye mu bigo by’igororamuco.

Abagera kuri 81 mu 108, bagororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa, mu gihe abandi 22 bagororewe mu kigo cya Nyamagabe, na ho 5 bagororerwa i Gitagata. Aba bari mu basaga 6400 baherutse gusezererwa mu bigo Ngororamuco bine biri hirya no hino mu gihugu.

Mbere yo gusubira mu buzima busanzwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri kumwe n’ubw’Intara y’Iburasirazuba bwabahaye impanuro, maze na bo babwizeza kudatatira igihango ngo bongere gusubira mu ngeso mbi zatumye bajya kugororwa.

Mu bigo ngororamuco bagororewemo bahigiye imyuga itandukanye irimo ijyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, ubudozi, ubabaji, guteka no gutunganya imisatsi.

Icyakora ubuyobozi bwavuze ko kuba muri ibi bigo higishirizwa imyuga nk’iyi bidakwiye kuba iturufu ryo kwishora mu ngeso zituma babijyanwamo, bijyanye n’iyi myuga bize, uru rubyiruko rwahawe ibikoresho bizarufasha kuyishyira mu ngiro, ibyo bashimira Leta y’u Rwanda.

Ibikoresho uru rubyiruko rwahawe uyu munsi bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw ariko muri rusange Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kateganyije ingengo y’imari ya Miliyoni 25 Frw zizafasha uru rubyiruko guhanga imirimo.

Muri rusange, mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri iyi nshuro habarurwa abagera kuri 940 bavuye mu bigo ngororamuco.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uburyo bwo kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe bwahindutse, kandi ngo byitezweho umusaruro.

Mu zindi ngamba zafashwe zigamije gufasha abavuye mu bigo ngororamuco, harimo gukorana inama na bo hirya no hino mu Mirenge inshuro imwe mu kwezi, kubahuriza mu matsinda hakurikijwe aho baherereye n’ibyo bakora ndetse no kubahuza n’amakoperative yandi asanzwe ahari kandi akora neza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities