Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Ibabazo 19 abaturage bagaragaje ko bikibabangamiye byahawe umurongo

Rukundo Eroge

Mu nama yo ku rwego rw’akarere yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gisagara n’umushinga FVA (Faith Victory Association) ushyira mu bikorwa umushimnga PIMA (Public Policy Monitoring and Advocacy) n’imboni z’imiyoborere myiza, hagaragajwe ibibazo 19 byakusanyijwe bikibangamiye abaturage bihabwa umurongo n’ubuyobozi, ibindi hiyemezwa kubikorera ubuvugizi.

Karangwa Martin uhararariye imboni z’imiyoborere myiza wagaragaje ibibazo bikibangamiye abaturage byakusanyijwe, avuga ko bimwe mu bibazo byagaragaye cyane ari ikibazo cy’amavuriro y’ibanze, kwivuza ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.

Agira ati “Abaturage bagaragaje ko hari Postes de Sante zidakora, ahandi ugasanga zikora zishyuza ijana ku ijana bigatuma abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza batabona uko bivuza. Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko batabasha kwivuza ku bitaro by’akarere, bikabasaba ko bajya ku bitaro by’intara kandi harimo abageze mu zabukuru bagasaba guhabwa imibare ituma bivuriza hafi.”

Gakwaya Jean Marie Vianney umuhuzabikorwa wa PIMA umushinga ushyirwa mu bikorwa na FVA, avuga ko bazakomeza gukora n’ubuyobozi bw’akarere bakareba ko ibyo bibazo byakemutse.

Agira ati “dufite umukozi wacu hano, ibi bibazo biba byajyeze hano ku rwego rw’akarere dukomeza gukorana n’ubuyobozi, dusubira mu baturage tukajya kubabwira ibyakemutse ibindi natwe tukabishyikiriza abandi bakora kuri uyu mushinga ku rwego rw’igihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, avuga ko ibibazo byagaragaye bitahawe umurongo bigiye gukomeza gukorerwa ubuvugizi.

Agira ati “Nibyo hari abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE batabasha kwivuza ku bitaro by’akarere, turakorana, hari n’inama duherutse kugira ngo abagenerwabikorwa babashe kubona serivisi hafi. Ikibazo kiri mu mavuriro y’ibanze ni ikijyanye n’imyishyurire muri RSSB uko batubwira, turakomeza gukora ubuvugizi. Tugiye kwegereza abaturage ibiciro bya serivisi za veterineri tuzajya tubibamenyesha mu nteko z’abaturage.”

Ibi bibazo bibangamiye abaturage bikusanywa hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere haherewe ku rwego rw’akagari ibishoboka bigakemurwa, ibidakemutse bikajya ku murenge kugeza ku rwego rw’akarere bigahabwa umurongo ibindi bigakorerwa ubuvugizi hagamijwe kugira ngo umuturage akomeze ahabwe serivisi nziza anakakemurirwe ibibazo ku gihe harwanywa akarengane.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities