Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanyije n’impuguke n’imyitwarire bya muntu bavuga ko hari bamwe mu ababyeyi bakigaragara ko bahoza abana ku nkeke.
Bamwe babikora bazi ko bafasha abana kwishakamo akanyabugabo ariko bigaragara ko aho kubagira abagabo nk’uko babyibeshya ahubwo bibaviramo uburwayi bwo mu mutwe no kwishora mu ngeso mbi zitandukanye harimo no kunywa ibiyobyabwenge.
Ibi byagarutsweho mu nama y’iminsi itatu igaragaza ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa ku imiryango hibarwa ku kwigisha ababyeyi ku mikurire y’umwana ndetse burere bwa bana hitabwa ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Impuguke mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, Prof Sezibera Vincent, avuga ko mu bushakashatsi bakoreye mu miryango itandukanye basanze hakiri imbogamizi z’uko hari ababyeyi bataramenya uburyo bwiza bwo kurera abana babo habungabungwa ubuzima bwo mu mutwe.
Agira ati “Icya mbere ni ubumenyi buke si ukuvuga ko ari uko abantu baba batabizi ahubwo ni uko baba batazi ingaruka bigira ku mwana. Hari aho byagararagaye ko ababyeyi bahoza abana ku nkeke n’ibitutsi byinshi azi ko umwana azishakamo akanyabugabo nk’uko bivugwa; nyamara ibyongibyo bihutaza umwana, bigatuma ubuzima bwe bwo mu mutwe buhononekarira, aho usanga umwana akura yaritakarije icyizere ukabona umwana ahorana impugenge n’ubwoba ndetse n’imyitwarire ye igahora igaragaza agahinda.”

Akomeza avuga ko hari imbogamizi z’uko hari ababyeyi b’abagabo batarasobanukirwa neza akamaro ko kuba bugufi umwana ahubwo bumva ko umwana yitabwaho na nyina gusa.
Agira ati “Ariko hari ikindi twagaragaje aho abagabo batazi neza ko bafite uruhare mu kwita ku babana. Uruhare rw’umugabo ku kuba bugufi bw’umwana, gukina n’umwana, byatumye abana bagenda bahinduka ndetse akajya ku ishuri yishimiye cyane ko uko aryitabira no gutsinda bifite aho bihuriye n’umwuka uri mu muryango. Izindi mbogamizi zikomeye ni amakimbirane y’ababyeyi ariko igikorwa cya mbere ni ukuganira ku muryango.”
Akomeza agira ati “Gutsinda k’umwana bifite aho bihuriye n’umwuka uri mu muryango izindi mbogamizi zikomeye ni amakimbirane y’ababyeyi ariko igikorwa cya mbere ni ukuganira ku muryango, ikiganiro mu muryango ni imbarutso yo ku buryo bitwara ndetse no ku muryango ukabibonera ku mpinduka zigaragara ku bana.”
Nyiramahirwe Consolie ndetse na Habimana Jean Pierre ni bamwe mu babyeyi bitabiriye iyi nama. Icyo bahurizaho ni uko hari bamwe mu babyeyi birengagiza inshingano bakaziharira abakozi ndetse hakabo n’amakimbirane y’abashakanye na byo bigira uruhare mu kwangirika kw’imitekereze y’abana.
Nyiramahirwe ati “Hari ababyeyi batareba kure kuko umwana adaharirwa umukozi ngo abariwe umutekerereza ahubwo atekerezwa n’ababyeyi be ku by’uyu munsi n’iby’ejo hazaza. Ikindi usanga iyo umwana yahariwe umukozi ahora yibaza niba afite ababyeyi, ibyo bimujyana kure bikaba byanatuma agira uburwayi bwo mu mutwe. Ababyeyi bakwiye kongera bakibuka inshingano zabo ndetse banabahe umwanya, kuko na none usanga kugira ngo umwana ate umurongo binaturuka ku kuba ategerewe.”
Habimana ati “Hari ikibazo cy’imyitwarire y’ababyeyi nk’abo usanga ari abasinzi… Ntabwo umwana yakwishimira kugira abayeyi b’abasinzi ndetse unasanga bamuhunga. Ikindi ni ku makimbirane yiganje mu miryango, iyo mutasezeranye nabyo ntibyatuma umwana atera imbere ahubwo na we arahungabana. Ababyeyi nibongere batekereze ku nshingano zabo, abana bababone baganire, bazamenya ibibazo baba bafite bibarinde kwishora mu ngeso mbi.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr Uwamariya Valentine, asaba ababyeyi mu kwita ku burere bw’abana babo hirindwa ibikorwa byahungabanya imitekereze yabo.
Agira ati “Iyo umwana atabonye uburere buhagije ngo ababyeyi bamwiteho uko bikwiye cyangwa hakagira ibindi bibazo biri mu muryango bitera ibibazo byo mu mutwe. Icyo gihe usanga umwana ari we uhababarira bikagira n’ingaruka mu mikurire ye, haba gukura mu gikuriro ndetse no mu bwenge no mu bindi byose bireba umwana kugira ngo akure neza. Umwana ni inkingi ya mwamba y’umuryango, iyo ababyeyi batamureze uko bikwiye cyangwa akagira ibimuhungabanya, ubuzima bwe bushobora kuhatakarira.”
Akomeza asaba impuguke kuzakora ubushakatsi mu buryo bwimbitse mu kurinda ubuzima bwo mu mutwe bw’ abana muri iki gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga, aho usanga hariho byinshi byangiza imitekereze y’abantu
Agira ati “Iyo ababyeyi barebye hirya gato umwana arabacika. Birasaba rero ko muri ubu bushakashatsi bukorwa ko bakibanda ku miryango muri rusange, kuko hari ibishobora kwangiza abana cyane cyane ku bafite ubushobozi bagomba kubarinda ibishobora kubajyana mu ngeso mbi.”
Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu ihuza abarimu bo muri za kaminuza, inzego za leta n’iz’ubuzima n’inzego zirengera uburenganzira bwa muntu.
Munezero Jeanne d’Arc





