“Umukoresha ubuza umugenzuzi w’umurimo kwinjira mu kigo, uwanze kumuha amakuru, utitaba ihamagarwa, cyangwa udashyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi w’umurimo, aba akoze ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi.”
Ibi ni bimwe mu bishya bitari bisanzwe mu itegeko ry’umurimo mu Rwanda, ariko mu itegeko rishya Umugenzuzi w’umurimo akaba yarahawe imbaraga zituma yubahwa n’abakoresha dore ko hari bamwe batamwitabaga igihe yabahamagaje bafitanye ibibazo n’abakozi cyangwa ngo bashyire mu bikorwa inama yabagiriye.
Ingingo ya 120 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, No 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibihano ku mukoresha wangira umugenzuzi w’umurimo kwinjira mu kigo, uwanga kumuha amakuru, wanga kumwitaba cyangwa akanga gushyira mu bikorwa inama yamuhaye, aba akoze ikosa. Icyo gihe Umugenzuzi w’umurimo afite uburenganzira bwo guca umukoresha amande ateganywa n’itegeko muri iyi ngingo.
“Umukoresha ubuza umugenzuzi w’umurimo kwinjira mu kigo, uwanze kumuha amakuru, utitaba ihamagarwa, cyangwa udashyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi w’umurimo, aba akoze ikosa ryo mu rwego rw’ubutegetsi. Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).” Ingingo ya 120.
Umugenzuzi w’Umurimo mu karere ka Kicukiro, Byamurongo Rutebuka, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko bakibona iri tegeko risohotse byabongereye imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi, kandi bizatuma abakoresha bajya ku murongo.
Agira ati “Nidutangira guhana abakoresha bazagira imyitwarire myiza kandi barusheho kutwumva no kubaha inama tubagira mu rwego rwo gutunganya umurimo. Dutegereje gusa ko uburyo bwo guhana bushyirwamo na Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze.”
Ku wa 11 Ukuboza 2018, abashinzwe guhugura abandi ku mategeko agenga umurimo baturutse mu masendika yibumbiye mu rugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), mu rwego rwo gusesengura Itegeko rishya ry’umurimo, ubumenyi bahawe bakajya kubusangiza abandi.
Ku birebana n’ingingo ya 120 ivuga ku bihano bihabwa abakoresha ku makosa y’ubutegetsi, bavuga ko bije gukuraho agasuzuguro bamwe mu bakoresha bagiriraga abagenzuzi b’umurimo.
Cyubahiro Christophe ni Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi bo mu mahoteli, amaresitora n’utubari mu Rwanda –SYNHOREB. Avuga ko umukozi ari amaboko y’igihugu akwiye kuba afite itegeko rimurengera kandi rifite imbaraga. Akomeza avuga ko itegeko rishya bagiye kuryigisha abasendikarisite kuko hari aho rikangura umukoresha. Agira ati “itegeko rigaragaza ko umukoresha uzajya amara iminsi mirongo icyenda adatanze amasezerano y’umurimo yanditse azajya ahanwa. Ni ikintu kizadufasha kugira ngo umukoresha yumve ko kubahiriza amategeko ari ngombwa. Ubundi bumvaga kutubahiriza amategeko ntacyo bibabwiye, kuko hari n’abasuzuguraga umugenzuzi w’umurimo…”
Mukaruzima Dativa ni Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi bo kwa muganga. Avuga ko itegeko rishyirwaho na bo barigizemo uruhare kandi ririmo byinshi biteza imbere umurimo. Avuga ko kuba abakoresha batubahiriza amategeko bagiye kujya bahanwa agira ati “umukoresha yumva ko itegeko ritamureba, ariko ubungubu rirabareba kandi rirabahana. Ni byiza ko bumvikana umukozi agakora akazi ke neza, umukoresha na we akamufata neza. Ubwo hajemo ibihano na bo bagiye gukanguka kubera gutinya ibihano.”
Bwanakweri Jean Marie Vianney ni umunyamategeko ariko akaba no muri Sendika irengera abakozi bo muri mine na kariyeri (REWU). Avuga ko inshingano za mbere za sendika ari ukurenganura abakozi, akaba ariyo mpamvu bagomba gusobanukirwa amategeko.
Avuga ko kuba mu itegeko ry’umurimo mu Rwanda hatarimo ibihano byatumaga hazamo idindira mu gukemura ibibazo. Agira ati “Itegeko ryarengeye umuturage kugira ngo abakoresha bumve ko umukozi ari umunyagaciro. Hari rero abahemukira abakozi nkana, babima amasezerano y’akazi n’ibindi. Hari abakoresha bajyaga bahamagarwa n’umugenzuzi w’umurimo bakanga kumwitaba ariko ubu ubwo hajemo ibihano baraza kujya batinya gucibwa amande kuko itegeko ryatanze uburenganzira bwo gufunga ikigo by’agateganyo. Umugenzuzi w’umurimo afite imbaraga yahawe zo guhana umukoresha utubahiriza amategeko.”
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, No 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryaje rivugura itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009, hagamije gukuramo ingingo zitajyanye n’igihe, kuryagura no kongeramo ingingo nshya, kongeramo amasezerano mpuzamahanga mashya u Rwanda rwashyizeho umukono, no kongeramo ibirebana n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rw’abakozi n’umurimo.
Rwanyange Rene Anthere

Abashinzwe guhura abandi ku mategeko n’amabwiriza bijyanye n’umurimo baturutse mu masendika ahuriye muri CESTRAR bitabiriye amahugurwa ku itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda (Ifoto/Panorama)

Bwanakweri Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa REWU asobanura bimwe mu bikubiye mu itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda (Ifoto/Panorama)

Nzabandora Didace.
May 1, 2022 at 13:28
Mukomere!
Umugenzuzi w’umurimo utubahirije inshingano ze, we aregwa he?