Ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byashyizeho ingamba zo guhangana n’ikwirakwiza ry’indwara y’ibicurane.
Izo ngamba zashyizweho zireba abakozi bose b’ibyo bitaro, abarwayi n’abarwaza ndetse n’abagana ibyo bitaro bose. Muri izo ngamba ku isonga hari Ukwambara AGAPFUKAMUNWA.
Izo ngamba zirimo Kwirinda ubucucike abantu bahana intera nibura ya Metero imwe hagati y’umuntu n’undi; Kwambara agapfukamunwa igihe cyose wita ku muntu ufite ibicurane; ni itegeko kwambara AGAPFUKAMUNWA igihe cyose ufite ibimenyetso by’indwara y’ibicurane birimo gukorora cyangwa kwitsamura.
Uretse kwambara AGAPFUKAMUNWA abantu basabwa kuzirikana izindi ngamba zo kwirinda zo kwirinda indwara y’ibicurane zirimo Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa ugakoresha Alukoro yagenewe gusukura intoki. Iki kandi abantu basabwa ni ukwambara no gukuramo neza AGAPFUKAMUNWA.
Abantu basabwa gukaraba neza intoki bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa se bagakoresha alukoro yabigenewe.
Abagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’ibicurane basabwa kwihutira kugera kwa muganga igihe cyose bagarayeho ibimenyetso by’iyo ndwara.
Panorama
