Ni mu nama yahuje Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), abakozi n’abakoresha ndetse n’urugaga rw’abikorera (PSF) ku wa 07-08 Kanama 2019; aho bafatanyije kuvugurura imbata y’Amasezerano Rusange y’ibigo (CBA). Akaba ari amasezerano agamije kunoza imibanire hagati y’umukozi n’umukoresha agendeye kw’Itegeko ry’Umurimo.
Ni inama yateguwe hagamijwe kurebera hamwe uko hanozwa ubwisanzure hagati y’umukozi n’umukoresha, mu rwego rwo kuzamura ubukungu binyuze mu bikorwa biteza imbere umurimo.
Hatangwa ibitekerezo, abakozi n’abakoresha bitabiriye iyi nama bagaragaje akamaro biteze ku Masezerano Rusange igihe ibigo bizaba byamaze kuyasinya.

Abahagarariye PSF n’abagarariye abakozi binyuze mu masendika bari mu biganiro ku kuvugurura imbata y’amasezerano rusange ikajyana n’Itegeko rishya ry’umurimo (Ifoto/Nadine Evelyne)
Nzigiyimana Jean Baptiste, umwe mu bakozi yagize ati “Aya masezerano rusange agiye kudufasha muri byinshi byibanda ku burenganzira bw’umukozi, ndetse bigamije kubungabunga inyungu rusange ku musaruro w’umurimo kuri we n’umukoresha. Ni byiza rero gukorera aya mavugurura hamwe nk’uko n’ubundi mu kazi hakenerwa uruhare rwa buri wese, umukozi n’umukoresha ngo iterambere ry’Ikigo rigerweho.”
Yongeyeho ko yishimiye uruhare rw’abagenzuzi b’umurimo baje gufatanya nabo muri iki gikorwa, nk’uko bahura nabo kenshi babakebura mw’iyubahirizwa ry’Itegeko ry’umurimo.
Ati “Abagenzuzi b’umurimo badufashije guhuza Itegeko ry’Umurimo ryavuguruwe n’aya Masezerano Rusange tugiye kujya tugenderaho, kuko hari n’aho wasangaga bibwira ko iri tegeko gusa rihagije. Ariko twumvise akamaro bidufitiye, mu mikorere n’imikoranire hagati y’umukozi n’umukoresha mu bigo iwacu.”
Ushinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa mu Rugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Mpakanyi Gaspard asobanura ibikubiye mu Masezerano rusange yifashishije Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ndetse n’Itegeko ry’Umurimo ryavuguruwe mu mutwe waryo wa VII -Ingingo za (91-99).
Yagize ati “Amasezerano Rusange ashobora no kurenga ibyo Itegeko ry’Umurimo riteganya hagamijwe inyungu z’umukozi n’umukoresha, zigaragarira mu musaruro mwiza Ikigo kigeraho.”
Yakomeje avuga ko Sendika ifite ubuzima gatozi ifite uburenganzira bwo gusinya Amasezerano Rusange bitanyujijwe mu rugaga nka CESTRAR cyangwa COTRAF.
Akamaro k’Amasezerano rusange na Sendika
Mu Gushyiraho Amasezerano Rusange; Ikigo kibanda ku bo areba, icyo ayo masezerano agamije, Amategeko azubahirizwa ndetse n’ururimi ruzakoreshwa.
Abakozi bakorera mu masendika bagira inyungu nyinshi mu mikorere n’imikoranire myiza n’abakoresha babo mu bigo, ndetse n’uburenganzira ku musaruro w’umurimo wakozwe. Ibigo na byo byungukira mu kuba abakozi baba abafatanyabikorwa mu kuzamura inyungu y’ikigo kuko na bo bizamura inyungu mu kazi.
Florentine, umwe mu bitabiriye inama aturuka muri Sendika y’abubatsi n’abanyabukorikori -STECOMA; yabisobanuye yifashishije urugero rw’akazi kabo.
Yagize ati “Twagiye tugera ku bubatsi hirya no hino aho bakorera nka Sendika tubafasha kubona impamyabushobozi (certificate), ku buryo byagiye bibafasha mu iterambere ry’imikorere yabo ndetse n’imibereho bityo nabo bakagenda bitabira kujya muri Sendika ngo bikomeze gusegasirwa.”
Ibi kandi ngo bigerwaho binyuze mu mishyikirano rusange mu bigo (Social Dialogue) kuko ituma habaho umwuka mwiza hagati y’abakozi n’abakoresha, bityo bagatahiriza umugozi umwe bagamije kunoza umurimo no kuwuteza imbere hongerwa umusaruro.
Mu myanzuro y’inama abahagarariye amasendika n’abakoresha basabwe kwita ku gushyira mu byo bateganya Amasezerano Rusange, aho Ikigo kizajya bifashisha iyi mbata yavuguruwe kigendeye ku miterere yacyo.
Nk’uko bifite akamaro kanini ku nyungu z’umukozi zigarukwaho mu Itegeko ry’Umurimo ryatowe mu kuwa 5/2009 rikavugururwa ku wa 06/9/2018, ndetse na Sendika ikaba ari zo ahanini yitaho.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
