Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Ibanga ryo gutora; Kwikiza cyangwa gukiza amatora

Mu kwezi kumwe gusa, mu gihugu cy’u Rwanda haraba habaye amatora y’umukuru w’igihugu cyangwa Perezida wa Repubulika.

Amateka y’u Rwanmda kuva kera atandukanye n’ay’ibindi bihugu byaba ibyo ku mugabane wa Afurika cyangwa ibihugu by’abazungu, bigaterwa n’impamvu  imwe rukumbi y’abanyarwanda yitwa “Ibanga”.

Iri banga ry’ikinyarwanda rikaba rishingiye ku miterere, umuco, imibereho n’imyumvire yabo nayo igendera ku mateka n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo nayo rugezemo.

Iyo usesenguye neza ubaza abanyarwanda uti “Ibanga Abanyarwanda bagendana ryayobeye abanyamahanga ni irihe?” uri umunyabwenge wakwibaza iryo banga iryo ariryo, uri umuswa nabwo wakwibaza igihe ryatangiriye. Ukuri ni uko riri muri kamere nyarwanda nk’uko nabivuze haruguru.

Abami bari bafite ukuntu bimikwa, batoranywa nibyo bagomba kuba bujuje. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Repubulika n’amatora mu mateka haba muri za mirongo itandatu haba muri za mirongo irindwi hatorwa abadepite, ababurugumesitiri haba no mu bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuza kw’Inkotanyi, amatora arategurwa hakagira ibigomba kwitabwaho, kwitondera no gukorwa kandi ntabwo ariyo ateza ibibazo nubwo abantu baba bayiteze cyane aricyo kivugwa baba bikiza uwo muhango cyangwa icyo gikorwa bikaba mu mahoro no mu mutuzo bakirinda kubipfa.

Ahandi usanga abantu ubwoba bwabishe, baca igikuba ndetse hakaba n’Imirwano cyangwa intugunda cyangwa imanza, kuburana no kujurira cyangwa urwikekwe nko muri Amerika hagati ya Donald Trump na Hilary Clinton.

Iyo urebye mu bihugu bidukikije ukareba nka Kenya uwitwa Uhuru Kenyatta na Raila Odinga haba Uganda uwitwa Kaguta Museveni na Kiiza Besigye, haba Tanzania uwitwa Magufuri Pombe na Eduard Lowassa n’abandi usanga amatora ashyushya imitwe y’abantu ariko mu Rwanda ntabwo imitwe ishyuha ahubwo iryoshya ibiganiro n’inkera.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa maze kuganira n’amaradiyo atatu mpuzamahanga, n’ayo mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru bigenga benshi bambaza bati “Malonga, byifashe bite?” Ese ni ngombwa ko amatora aba? Ko asa nayarangiye nubwo ataratangira? Kanaka wamuha angahe ku ijana? Ese wowe nawe urabona ko ari ukwanjwa, guta umwanya, kwiseka cyangwa arakoreshwa nande? Ninde umuri inyuma? Kuki atabireka? Ese ni iki kibyihishe inyuma? Hari n’abakubwira bati “kanaka niwe uzayobora Akarere cyangwa uzaba mu mwanya uyu nuyu!” Ati “Turabizi!”

Ese aya ya Perezida ninde utabona ko byarangiye? Bati “Nawe reba umuryango w’ibihugu by’i Burayi wavuze ko nta ndorerezi uzohereza ibintu bisa n’ibyikoze.” Undi ati “Umuryango w’ibihugu bya Afurika wamaze kwemeza ko umwaka utaha Perezida Paul Kagame ari we uzawuyobora.” Ati “ubwo se ntiwumva ko amatora ari ukwikiza?” Hari n’uwambwiye ati “Na bariya bitwa ngo bujuje ibisabwa n’abatabyujuje, iyo bashaka bose bari kubareka kuko ntacyo byari guhindura ku matora.”

Ubushakashatsi nakoze  mu bantu busubiza ibi bibazo n’ibindi gutya:

Icya mbere: Komisiyo y’igihugu y’amatora igomba gukora inshingano zayo no gukurikiza amategeko y’amatora bityo si ukwikiza ni ugukora akazi kabo.

Icya kabiri: Amatora si ubucuruzi ngo wahombye aya n’aya, ahubwo ni uburenganzira bwa muntu niyo wabona ijwi rimwe ntacyo uba uhombye, ahubwo uba wagerageje no gupima uko uhagaze bikakwigisha ukiga iryo somo uba waharaniye.

Icya gatatu: Iyo umuntu yikiza indwara aba atayirwaye cyangwa ntayihari ariko iyo uyivuje irakira ntibayikiza. Abakurambere bati “Hakizimana!”

Icya kane: Amatora akorwa n’abantu bazi ubwenge, bazi icyo bagamije kandi iyo utabyumva urabaza kandi kuko ibanga iyo urimennye riba ritakiri ryo. Iyo batakubwiye baba bafite impamvu z’abanyamabanga kandi gutora ni ibanga.

Icya gatanu: Aka kagani k’umwana w’umutambyi gasome kakwigishe, ushishoze, usesengure uzansubize!

Nyiramuhari yivuruguse mu ishwagara ihinduka umweru izindi ziyibonye ziti “Reka tuyitore ibe umutware wacu kuko ntawe twagiraga usa kuriya.” Zirayitora zikomeza urugendo zigeze  ku mayezi zose zirwanira igufa na yayindi yatorewe kuba umutware. Iyarimo nkuru irareeeeba !!!!! Irangije iti “Yewe Nyiramuhari ntiyaba umutware kuko ni kimwe n’izindi zose!” Usibye ko no mu kinyarwanda bavuga ngo “Inzira ntibwira umugenzi!”

Mu kurangiza reka nshimire Perezida Paul KAGAME ku kazi keza n’urugendo yagiyemo muri Israeli nibyo yahavugiye naho iby’amatora buri wese nakore inshingano ze, atari ukwikiza ahubwo akiza amatora nk’inshingano n’uburenganzira bwe mu ibanga rye.

Jyewe uwo nzatora asanzwe ari intore yatojwe n’Uwiteka akarebera no kuri Israeli aho Mose cyangwa Musa yakuye Abanyayisiraheli  muri Egiputa akabageza mu gihugu cy’isezerano. Iryo ni ijambo ry’umwana w’umutambyi.

TORA INTORE YATOJWE KANDI UWITEKA AREBA AKAMWENYURA.

Prof. Pacifique Malonga

Umushakashatsi n’umunyamakuru wigenga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.