Raoul Nshungu
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko igiye gushaka uko ibitaro bya Leta byishyurwa imyenda biberewemo n’abaturage yakomotse kubavuwe bagataha batishyuye.
Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, ubwo MINISANTE yitabaga Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), ku bibazo biyireba bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu.
Havuzwe ko hari umwenda wa miliyari imwe na miliyoni 288 n’ibihumbi 219 na 388.” Abaturage babereye mo ibitaro bya Leta.
Ni muri urwo rwego, Depite Mukamwiza Gloriose, agaragaza ikibazo cyo kwambura ibitaro ko hari igihe biba intandaro yo gutanga serivisi mbi.
Agira ati “Ibitaro bya Leta bihuriye ku bibazo bya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abadafite ubwishyu, hari kandi n’abandi bantu bavurwa ntibishyure, bikaba byarateje umwenda w’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe na miliyoni hafi Magana atatu.”
Perezida w’iyo Komisiyo, Hon Uwamariya Odette na Hon Mukamwiza babajije Minisiteri y’Ubuzima niba iki kibazo igitekerezaho ku buryo cyanagenerwa ingengo y’imari mu 2025/26.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yamereye Abadepite bagize PAC ko icyo kibazo gihari, kandi imyenda y’ibitaro yose bagiye kwegeranya amadosiye bareba ibitarishyurwa byose byishyurwe.
Agira ati “Imyenda yagiye igaragaza ibitaro bifitiwe imyenda, turaza kubyandika tubikurikirane kuko hari ibiriho, bikarangira. Yavuze ko hagiye gusuzumwa ukwiye kujya yishyuza abaturage bavuwe mu buryo bunoze, kandi n’abishyura bakishyura nta mananiza.”
Dr. Nsanzimana yumvikanishije ko hari ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage bijyanye n’ubuvuzi bakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINICOM) ndetse n’iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu kubikemura, bityo n’uyu mwenda uzishyurwa w’ibitaro muri iyi nzira.
Ati “Hari ibyo twakoranaga na MINALOC n’Uturere mu ngengo y’imari twishyuraga ibibazo bijyane n’imibereho y’abaturage gusa wasangaga bidahura n’amafaranga aba yabitanzweho ariko icyo twari twakiganiye n’inzego MINALOC na MINECOFIN turaza kongera kukinoza kugira ngo ibitaro bidahomba.”
Kenshi hagiye humvikana abaturage bafungirwaga mu bitaro bitandukanye kubera kuvurwa ariko ntihaboneke amafaranga yo kwishyura
