Rutayisire Boniface/ Bruxelles
Nk’uko byari byaratangajwe, tariki ya 10 Gashyantare 2018 ahitwa i Neder-Over-Hembeek, igitaramo cyateguwe na IBUKA yo mu Bubiligi yitwa “Ibuka, Mémoire et Justice ASBL” cyarabaye kandi kigenda neza cyane.
Iki gitaramo cyari cyateguwe muri Gahunda yo kurundanya inkunga yifashishwa mu bikorwa bya Ibuka birimo no gutegura icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Igitaramo cyitabiriwe n’abanyarwanda benshi n’inshuti zabo z’abanyamahanga ku buryo icyumba cyabereyemo cyari cyuzuye.
Mu bari bakitabiriye kandi harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin na Madamu we.
Igitaramo cyatangijwe Madame Félicité wari uyoboye gahunda, yifuriza ikaze abakitabiriye arangije aha ijambo Perezida wa Ibuka, Mazina Deo.
Mu ijambo Perezida wa Ibuka yageje ku bari aho, yabanje kwerekana abamufasha muri Komite ya Ibuka, Mémoire et Justice. Mu bo yerekanye hari Umunyamabanga Mukuru Simon Pierre, Komiseri ushinzwe imari Madame Anny, akaba yari n’umuhuzabikorwa wa kiriya gitaramo. Hari kandi Komiseri ushinzwe kwibuka Aloys Kabanda, na Komiseri ushinzwe ubutabera Bwana Kayiranga.
Muri Ibuka, Mémoire et Justice, na bo bashyize imbere cyane urubyiruko kuko Deo Mazina yasobanuye ko batangije itsinda ry’urubyiruko ryitwa “Ibuka New Generation”. Rikaba ari itsinda ry’urubyiruko biyemeje kwitangira impamvu Ibuka, Mémoire et Justice igamije kugeraho zose. Iri tsinda ry’urubyiruko rwa Ibuka rikaba rimaze gukomera cyane kandi harifuzwako n’abandi baryinjiramo.
Perezida wa Ibuka yakurikijeho kwibutsa amateka y’ishyirahamwe ahagarariye, avuga n’ibikorwa byaryo, asoza ashimira abitabiriye igitaramo kuko bitari ukwitabira igitaramo gusa ahubwo kukitabira byari n’igikorwa cyo gutera inkunga Ibuka, Mémoire et Justice mu bikorwa byayo.
Mu byaranze igitaramo habayemo gusabana cyane kuko wasangaga abakitabiriye bose bahuje urugwiro bya kivandimwe na kinyarwanda. Habayemo no gusangira ndetse no kwidagadura.
Itorero Ihanika ryasusurukije abari bahari maze na bo bacinya akadiho biratinda. Abandi bacuranzi basusurukije abari bahari ni igihangange De Gaulle n’igihangange Jean Paul Samputu hanyuma bisozwa na D.J Flor kugeza bukeye.
Iki gitaramo cyari cyiza cyane kandi cyari giteguye neza. Serivisi na zo zagenze neza ku buryo ari ngomba gushimira bamwe mu bitanze, nk’abahoze mu buyobozi bwa Ibuka aribo Usabayezu Emmanuel, na Stany Mukurarinda.
Abandi bo gushimirwa bitanze cyane bikomeye ni Carine, Priscilla, Mylliam n’urubyiruko biyemeje kwitangira impamvu Ibuka iharanira bibumbiye mu itsinda ryitwa “Ibuka New Generation”.
Tel: +32 466 45 77 04 (Watsapp & viber)

Komite ya Ibuka, Mémoire et Justice, iyobowe na Deo Mazina (Ifoto/Igihe)

igitaramo bose bacinye umudiho (Ifoto/Igihe)

Deo Mazina, Perezida wa Ibuka, Mémoire et Justice, acinya umudiho na Boniface Rutayisire ukunze kwitabira ibikorwa bihuza Diaspora mu Bubiligi n’ahandi (Ifoto/Igihe)

Umushayayo wa kinyarwanda ni umwe mu byasusurukije igitaramo (Ifoto/Igihe)

Abahanzi basusurukije abitabiriye igitaramo karahava (Ifoto/Igihe)

Deo Mazina, Perezida wa Ibuka, Mémoire et Justice, acinya umudiho na Boniface Rutayisire ukunze kwitabira ibikorwa bihuza Diaspora mu Bubiligi n’ahandi (Ifoto/Igihe)

Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Rugira Amandin (iburyo) na Madamu we bitabiriye ibirori

Iburyo ujya ibumoso: Kagabo ukorera Kigali Today mu Bubiligi, Nadia Kabarira umwe mu bayobozi ba RPF mu Bubiligi, Jessica ukorera Igihe.com mu Bubiligi na Sandrine Uwimbabazi ushinzwe urubyiruko muri Diaspora mu Bubiligi

Inshuti z’abanyarwanda zari zitabiriye igitaramo

Urubyiruko rwaserukanye umucyo

Intore na zo zahaserukanye umuyo
