Abakunzi b’Ikinyamakuru Panorama ubu kiri ku isoko aho musanzwe mugurira ibinyamakuru. Kirimo amakuru asesenguye, areba impande zose z’ubuzima.
Inkuru z’ingenzi musangamo ni izi zikurikira:
- Kiliziya Gatolika muri Penetensiya
Kiliziya Gatolika yateye intambwe ikomeye mu gusaba imbabazi no kuzisabira abayo bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Intambwe yatewe ni iyo gushimwa ariko kandi Kiliziya yibuke ko ugiye mu ntebe ya Penetensiya akicuza ibyaha, hakurikiraho gutanga icyiru, aho ategekwa kuvuga Ndakuramutsa Mariya na Dawe uri mu Ijuru umubare runaka. Ese haba hazakurikiraho intambwe yo gutanga icyiru?
2. Umuryango wa Diane Rwigara mu rusobe rw’ibibazo
Nyuma y’urubanza baregwamo uruhurirane rw’ibyaha, hashobora kuvuka urundi rushingiye ku nzu Diane Rwigara yakoreragamo i Nyamirambo, bivugwa ko yahuguje umwana wa sewabo.
3. Itangazamakuru rizazanzamurwa nande?
Magingo aya Itangazamakuru riri mu biganza by’inzego nibura eshanu zirimo RGB, MHC, RURA, RMC, ARJ n’izindi. Ariko se kuki uru rwego iterambere ryarwo rikomeza kuba ikibazo? Ni ngombwa ko abantu barenga gato 700 bayoborwa n’inzego zingana zitya?
4. Abanyarwanda bagera kuri 21 ku ijana bahitanwa n’indwara zitandura
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu 2016 igaragaza ko abanyarwanda bagera kuri 21 ku ijana mu bapfa, bazize indwara zitandura. Na none kandi muri abo, 41 ku ijana bazira indwara zifata umutima n’imiyoboro yawo.
5. Menya ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina umugore ari mu mihango
Abagore bari mu mihango, gukora imibonano mpuzabitsina birabafasha cyane cyane abagira imihango ibabaza. Ariko kandi ku rundi ruhande bishobora kukwanduza indwara, kimwe n’uko abageze mu myaka mikuru imihango itinda gukama.
6. Rwanda: Umupira w’amaguru wugarijwe n’ibiza
Gukurikirana indonke, kujya mu byo tudakunze, kutagira imishinga ifatika, kutagira gahunda y’ibikorwa ihamye, ruswa mu batoza n’abayobozi b’amakipe, gushaka inyungu z’ako kanya, ni bimwe mu bigarukwaho mu kwica umupira w’amaguru mu Rwanda.
Izi ni zimwe mu ngingo z’ingenzi musanga mu kinyamakuru Panorama Nomero ya Gatandatu (06) kiri ku isoko. Gusangira namwe amakuru n’ibitekerezo nibyo bitwubaka. Muduhe ibitekerezo by’ibyo twarushaho kunoza.
Muri ab’igiciro.
Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Panorama
