Kaminuza ya Kibungo-UNIK, yashyize hanze itangazo rihamagarira abayizemo ndetse n’abayikoramo kuyibera abanyamuryango.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa UNIK, Prof. Karuranga Gahima Egide, rirahamagarira abayirangijemo ndetse n’abayikoramo mu nama nyunguranabitekerezo ku bijyanye no kuba Abanyamuryango ba UNIK Association.
Iryo tangazo rigaragaza ko hamaze kwiyandikisha abangije muri UNIK bagera kuri 261 bifuza kuba abanyamuryango bayo. Hateganyijwe inama zizahuza abarangije n’abakora muri UNIK zizaba ku buryo bukurikira:
- Ku wa 29/4/2018 i Kigali muri Cafe de Gikondo.
- Ku wa 6/5/2018 i Rulindo ku biro bya UNIK.
- Ku wa13/5/2018 ku cyicaro gikuru i Ngoma (Kibungo)
- Ku wa 20/5/2018 i Rwamagana ku nyubako ya UNIK.
Izo nama zose zikaza zitangira saa yine za mugitondo (10h00). Uwaba afite ibindi akeneye gusobanukirwaho akaba yakwifashisha izi nomero za telefoni 0788314675.

Prof. Karuranga Gahima Egide, Umuyobozi Mukuru wa UNIK (Ifoto/Ububiko)

Itangazo ryatanzwe n’Ubuyobozi bwa UNIK

j.claude nsengiyumva
October 11, 2018 at 09:51
ibi bintu nibyiza cyan.
diogene
April 18, 2018 at 07:26
kbsa Unik nishuri ryatureze neza tuvamo abagabo ntituzaritererana.mukuriteza imbere!bravo!!!
j.claude nsengiyumva
April 16, 2018 at 16:31
birashimishije cyane
j.claude nsengiyumva
April 16, 2018 at 16:30
unik oyeeee,uri umubyeyi mwiza utirengagiza abo yareze.turabyishimiye cyane.
Eugenie
April 16, 2018 at 13:29
Great. Birashimishje kuba ishuri ritekereza ku banyeshuri barirangijemo. Bigaragaza agaciro babaha.