Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Abaturage bafashijwe kuva mu bukene bukabije ntibakiri umutwaro kuri Leta

Nizeyimana Louise, umuturage wo mu karere ka Karongi wafashijwe kuva mu bukene

Jeanne d’Arc Munezero

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, bishimira ko batakiri umutwaro kuri leta, nyuma yaho borojwe amatungo magufi yabafashije kwikura mu bukene.

Nizeyimana Louise utuye mu kagari ka Nyarunyinya, Umudugudu wa Kamasambu, yorora ingurube. Avuga ko yabayeho igihe kinini akennye cyane.

Agira ati “Mbere y’uko umushinga PRISM umfasha narimbayeho nabi, hamwe no kuba nagira icyo nigurira byari bigoranye.”

Avuga ko yari umutwaro kuri leta kuko nta mituweli yabashaga kwigurira ndetse no kurya yacaya inshuro, ariko ubu na we abasha gufasha abandi ndetse yiyubakiye n’inzu yo kubamo.

Yagize ati “Njyewe aho igihe kigeze sinkiri mu bakene cyane, maze gutera imbere. Sinkiri uwo gufashwa na leta, kuri buri kimwe nk’uko byahoze. Iyo umuntu abasha kwigurira mituweli, kwishyurira abana babiri amashuri, nkabagaburira; sinkitega amaboko, nkaba nariyubakiye aho kuba. Yewe sinkinateza leta ibibazo.”

Turikumwe Eric we agira ati “Umushinga PRISM wampaye inkoko icumi nzishyira mu rugo, ni zo zambereye umusingi wo kwikura mu bukene. Ubu mbasha kwigurira icyo nshatse, kwishyurira abana ntawe nsabye, kuko mbere nahoraga mpanganye n’ubuyobozi; ari njyewe wakuye abana mu ishuri kubera kubura ubwishyu no kutishyura mituweli, ariko ubu mba mu bambere mu bayishyura. Murumva ko ntakiri umukene cyane wo gufashwa na leta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, avuga ko uyu munshinga wabafashije cyane, kuko imirenge itanu yarimo abakene benshi kandi bakeneye gufashwa. Babafashije kwibumbira mu matsinda bakorerahamwe, bibafasha guhindura ubuzima bwabo.

Agira ati “Nyuma yo guhabwa ariya matungo n’amahugurwa yo kumenya uko barifata neza, hari ibyo bakoze bituma babasha kugaragaza impinduka, kuko urugo rurimo itungo ruba rutandukanye n’urutarigira. Bagiye bakora imishinga itandukanye ibinjiriza amafaranga, abana babo bariga, babasha kugura Mituweli, banagiye bajya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya na bo bakizigamira.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Iyo ugize amahirwe ukabona umuntu ukuremera, ugerageza gusigasira ibyo yakuremeye. Bagiya borozanya ku buryo bw’uruhererekane. Umudugudu wose wabashije kubona amatungo, kuva mu bukene. Ikindi tubasha kubakurikirana umunsi ku munsi, tukamenya uko yarabayeho mbere n’uko uyu munsi abayeho. Ibi rero byaradufashje kuko abaturage bacu babashije kwikura mu bukene, bakaba hari aho nibura bageze.”

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turimo abaturage benshi bari mu bukene. Umushinga PRISM wabafashije guhindura ubuzima ubaha amatungo magufi arimo inkoko, ihene, intama n’ingurube. Ibi byatumye aborora biyongera cyane kandi babasha kwigobotora ingoyi y’ubukene bukabije.

Kugeza ubu mu karere ka Karongi umushinga PRISM umaze gutanga amatungo magufi ku baturage barenga 1500 bahawe amatungo arimo inkoko, ingurube n’ihene.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities