Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Ishuri Orpcare rirashimwa isuku n’uburere

Ubusitani bwa Orpcare Nursery and Primary School buteye amabengeza (Photo/Panorama)

Kwigira ahantu heza hari isuku n’amafu, umwuka mwiza kandi hatarangwa umukungu ni bimwe mu bifasha abana gukurikira amasomo bahabwa, kandi n’abarezi bagakorera ahantu heza. Uruhare rw’ababyeyi mu gukurikirana abana ntibaharirwe abarimu gusa ni ingenzi mu myigire n’imitsindire y’abana.

Winjiye mu mujyi wa Kayonza, mu murenge wa Mukarange, ukigera mu ihuriro ry’imihanda Kagituma-Kayonza na Rusumo-Kayonza, wikata, komeza imbere ugana ku biro by’Akarere ka Kayonza, ni kuri metero magana arindwi, ku ruhande rw’iburyo urahasanga ikigo cy’ishuri ribanza Orpcare Nursary an Primary.

Ukinjiramo uratangazwa n’ubusitani butagira amakemwa, bituma utekereza ko atari ishuri ryo mu cyaro, kuko hari menshi ataryigezaho kandi ari mu Mujyi wa Kigali. Ni ishuri ubwaryo ibikorwa byivugira. Mu rwego rw’isuku mu karere ka Kayonza riza ku isonga. Ababishinzwe na bo ubwabo barivuga ibigwi.

Harerimana Jean Damascene ni Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ari na we ufite uburezi mu nshingano ze. Aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko mu bugenzuzi bwakozwe mu ntara y’Iburasirazuba, basanze ishuri Orpcare ari irya mbere mu isuku no gutanga uburezi n’uburere muri ako karere.

Agira ati: “Iri shuri turisura kenshi, rifite gahunda nziza. Iyo urebye isuku irirangwamo, ubusitani bushimishije, imyitwarire myiza y’abana n’uburyo batsinda bikwereka ko ari ishuri rifite icyerekezo.

Bigaragara ko uwarishinze afite gahunda nzima, aba aryibereyemo, kuko bigaragara ko yabigiyemo abikunze kandi akabyitangira.″

Harerimana asaba abayobozi b’amashuri n’abarezi muri rusange, gufasha abana kugira imyitwarire myiza kuko bibafasha no mu buzima bwo hanze, kandi bakazirikana ko barera igihugu.

Asaba kandi ko abarezi n’ababyeyi bakwiye kugira ubufatanye bukomeye mu gukurikirana abanyeshuri, baba bari ku ishuri ndetse no mu rugo. Anabibutsa kwigisha no kurera bagendera ku ndangaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Uyu muyobozi ahuza impanuro na bamwe mu babyeyi barera muri Orpcare Nursery and Primary School, aho abaganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, batangaje ko kudaterera umwana umwarimu bimufasha gutsinda neza.

Uwizeyimana Marcelline ni umubyeyi umaze imyaka ine arerera muri Orpcare. Avuga ko ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi aribyo bituma abana batsinda neza. Agira ati: “Dufatanya n’abarimu gukurikirana abana. Iyo umwana atashye tumufasha gukora imyitozo yahawe na mwarimu. Aho tubona bitagenda neza tuganira n’abarimu tugafatanya gushaka igisubizo.”

Asaba ababyeyi bagenzi be kudatererana abana bakabakurikirana, bakabaherekeza mu rugendo rw’ubuzima, babaha ikinyabupfura n’uburere kuko aribyo bibafasha gutsinda neza amasomo.

Munganyinka Peace ni umuturage wo mu mujyi wa Kayonza. Avuga ko uretse no kuba aharerera kandi abana be barihirwa n’ikigo na we ubwe hari icyo yahakuye.

Agira ati: “Ikigo gitangira bampaye akazi ku buryo nashoboye kwiteza imbere. Ubu ndi umucuruzi mu isoko kandi niho nakuye igishoro. Ikindi bamfashije ni uko abana banjye bize muri iki kigo kandi kibishingira.”

Munganyinka na we avuga ko kugira ngo umwana yige neza, ababyeyi bagomba gufatanya n’abarimu mu kumukurikirana kandi bakajya inama bombi.

Uwimbabazi Hiba, atuye mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza. Avuga ko yagize uruhare runini kugira ngo umwana we akunde ishuri.

Agira ati: “N’ubwo abarezi bashyiraho imbaraga natwe ababyeyi dushyiraho akacu mu gukurikirana abana, tugenzura niba bahawe umukoro, tukabagira inama.”

Ashima ubuyobozi bw’ikigo kuba bwaramufashije umwana we akiga akarangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yishingiwe n’ikigo. Avuga ko atishoboye ku buryo atashobora kumwishyurira ariko ikigo cyamwakiriye akiga.

Munyankindi Mohammed, atuye mu kagari ka Juru, Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza. Avuga ko gusura abana ku ishuri bibafasha kumenya uko biga no kubafasha aho bafite intege nke.

Agira ati: “Dusura abana bakatubwira uko biga. Ni umwanya kandi wo kubaza abarezi uko umwana yiga. Twese rero turafatanya kugira ngo dutoze abana bacu uburere, isuku n’ikinyabupfura. ”

Gakwaya Leonard ni we washinze Orpcare Nursery and Primary School. Avuga ko iterambere ry’ikigo riva ku bwitange n’ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abarimu, hagendewe ku bikenewe kugira ngo babungabunge ireme ry’uburezi.

Agira ati: “Ababyeyi bakunda iki kigo. Buri gihembwe tugira icyumweru cy’uburezi, education week. Ababyeyi baraza bagasura ikigo, bakaganira n’abana ndetse n’abarimu, ikitagenda neza cyangwa se ibyo babona bikwiye kunozwa bakabitubwira tukabikosora. N’ubwo ikigo cyigenga bakigize icyabo.”

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye batuye hafi ya Orpcare Nursery and Primary School, abana 163 bishyuriwe amashuri abanza. Ishuri kandi ryahaye akazi bamwe mu babyeyi batuye hafi yaryo, ubu bakaba hari aho bageze biteza imbere.

Mu rwego rwo guha agahimbazamusyi abarimu, umwarimu wese uzajya atsindisha isomo rye ku kigero kiri hejuru ya 80 ku ijana, mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu, uwo mwarimu azajya ahabwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 180.

Orpcare Nursery and Primary School rifitanye umubano wihariye n’amwe mu mashuri akomeye yo muri Kigali kuko basangira ibizamini, rikanagira inshuti zindi i Kabale, muri Uganda.

Iri shuri ryigisha mu cyongereza, hakiyongeramo amasomo y’ikinyarwanda n’igifaransa, umwaka utaha barateganya kwigishamo n’igiswahili.

Imitsindire y’abana mu myaka itanu ishize 2012-2016, Source: Orpcare

 

Rwanyange Rene Anthere  

Ubusitani bw’imbere mu kigo (Photo/Panorama)

Ubusitani bw’imbere mu kigo (Photo/Panorama)

Ubusitani bw’imbere mu kigo. Inyuma hagaraga inyubako iri kure ni icumbi ry’abahungu, iyi igaragara cyane ni icumbi ry’abakobwa (Photo/Panorama)

Ubusitani bw’imbere mu kigo (Photo/Panorama)

Ubusitani bw’imbere mu kigo (Photo/Panorama)

Gakwaya Leonard ni we washinze Orpcare Nursery and Primary School (Photo/Panorama)

Ababyeyi bashima uburere abana babo bahabwa, ariko kandi banyurwa ku rushaho n’igipimo cy’ubumenyi n’uburezi abana babo bagezeho (Photo/Panorama)

Abarezi bitwaye neza, iyo ibiruhuko bigeze bahabwa itike ibafasha mu rugendo. Aba barezi buri wese yahawe sheki ya 20,000Frw (Photo/Panorama)

Iyo abana basoza icyiciro cy’inshuke bambikwa nk’abarangije kaminuza (Photo/Panorama)

Abana ubwabo basobanurira ababyeyi amwe mu masomo bigishijwe (Photo/Panorama)

Mu masomo atangirwa muri Orpcare Nursery and Primary umuco ntiwirengagijwe (Photo/Panorama)

Ababyeyi bitabira gahunda z’ishuri ari benshi (Photo/Panorama)

Mu birori by’ishuri cyane cyane ibisoza umwaka abanyeshuri bakora akarasisi (Photo/Panorama)

 

1 Comment

1 Comment

  1. Pingback: Ukoze neza agomba kubishimirwa _Orpcare School – Panorama

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.