Raoul Nshungu
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima –RBC, kivuga ko Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malaria mu mirenge 15 yo mu mujyi wa Kigali.
Ibi byagaragajwe na Raporo y’igikorwa cyimaze ukwezi cyo kuvura no gushakisha abarwayi ba Malaria mu midugudu no mu tugari, nyuma y’uko iyi ndwara yari ikomeje kwiyongera, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Muri iyi Raporo ya RBC igaragaza ko mu mirenge 15 yo mu mujyi wa Kigali basanze abantu 10 399 barwaye Malaria iyi mibare ituruka mu bantu ibihumbi mirongo itatu na bine na magana cyenda mirongo itandatu na batatu bapimwe.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, igaragaza ko kuva tariki ya 21 Mata kugeza ku ya 18 Gicurasi 2025, mu mirenge 15 mu Mujyi wa Kigali abantu 10, 399 basanzwemo indwara ya Malaria.
Aba bangana na 30% by’abantu barenga ibihumbi 34 bapimwe Malariya mu miryango yabo. Abagize imiryango y’abarwayi bo ni 50, 147 mu gihe abantu 14, 787 ari abarwayi batizo barwaye Malariya.
Ku wa 25 Mata 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku Isi hose no mu Rwanda, RBC yatangaje ko ubwandu bushya bwa Malaria buzamuka umunsi ku munsi mu Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugaragaramo abarwayi benshi.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga y’uko indwara ya Malaria yongeye kugaragara muri uyu mwaka ndetse ko hari imiti mishya igiye kuzajya yifashishwa mu kuvura iyi ndwara mu gihe Coartem nk’umuti wari usanzwe uyivura byagaragaye ko wacitse integer.
Imiti nka « Dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP » na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, ni yo igiye kujya yifashihswa.
Ibimenyetso biranga umurwayi wa Malaria ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme, kuruka no kuribwa mu ngingo. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe.
