Munezero Jeanne d’Arc
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) mu bushakashatsi giherutse gukorera mu Karere ka Kirehe, bugaragaza ko abana benshi bahuye n’ibibazo by’imikurire n’igwingira byaturutse mu mibanire y’ababyeyi mu miryango.
Imiryango y’ababyeyi batashoboye kujya mu ishuri cyangwa se abize nabi, usanga ari yo yiganjemo ibibazo by’imirire mibi ndetse n’igwingira ku bana.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi b’abagabo batita ku miryango yabo ndetse na bamwe mu bagize imiryango batabashije kugana ishuri nibura ngo barangize amashuri abanza, ari inzitizi ikomeye ku mikurire y’umwana.
Mu bushakashatsi iki kigo cyakoreye ku bagore 86 barimo batandatu batwite mu gihe abagera kuri 80 bonsa, muri aba bagore 73% bagaragaza ko ababyeyi b’abagabo batajya babafasha mu kwita ku buzima bwabo ndetse babatererana muri urwo rugendo rw’imikurire y’abana babo. Ni kimwe rero mu bintu bituma abana bagira ibibazo by’ubuzima harimo no kugwingira.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko muri aba babyeyi babajijwe uko ari 86, muri bo 32% ntibigeze bakandagira mu ishuri, 63% bize nibura amashuri abanza na ho 5% gusa ni bo babashije gusoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa Muhazi yacu dukesha iyi nkuru, Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana mu ishami rishinzwe uburezi n’amahugurwa y’abaturage, Ntigurirwa Léandre, yagaragaje ko mu Karere ka Kirehe aho bakoreye ubu bushakashatsi bahasanze abana barenga 26 bafite ibibazo mu mikurire yabo. Avuga ko uruhare runini rukomoka ku babyeyi batakandagiye mu ishuri cyangwa se abize nabi.
Agira ati “Igikomeye gituma hakigaragara igwingira ni imyumvire y’ababyeyi, kuko abo twaganiriye abenshi urwego rwabo rw’imyigire ni rutoya. Abo twaganiriye abenshi ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza, akaba ari kimwe mu bituma kumva kwabo biba bigoye cyane. Ibikorwa bikorwa n’Akarere byo birahari, gusa imyumvire y’abaturage yo iracyari inyuma. Kuba abamama batarize amashuri agaragara, ni kimwe mu bituma hakigaragara igwingira rikabije.”
Agaruka ku babyeyi b’abagabo, Ntigurirwa agaragaza ko mu bushakashatsi bakoze basanze koko aho aba babyeyi batajya bita ku ngo zabo na byo bifitanye isano n’ubumenyi buke.
Agira ati “Ababyeyi b’abagabo twabonye ko batajya bita ku ngo zabo, gusa na byo biterwa n’ubumenyi bukeya. Hari n’igihe usanga aba babyeyi bataba mu ngo zabo, aho baba baragiye gupagasa. Gusa na bo haba harimo ikibazo cy’imyumvire, ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bazagenda babyumva.”
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushikiri, bagaragaza ko bemeranya n’ubu bushakashatsi, bagasaba ko abatarabashije kujya mu ishuri bajya bahabwa inyigisho zihariye zo kwita ku bana babo.
Ndikubwinama François agira ati “Igituma abana bagwingira, hari abantu usanga amafaranga babonye bayajyana mu tubari kuyagura inzoga ntabe yakwibuka ko umwana akeneye igi, cyangwa se agomba guhabwa igikoma. Hari n’abagore baba bonsa bakirirwa banywa inzoga. Icyo gihe iyo yonsa umwana yonka inzoga, ibyo rero nanjye mbona biterwa n’uko baba bataragiye mu ishuri.”
Niyifasha Jeanne we yagize ati “Ibyo bavuga ni byo koko, reba nkanjye abana banjye uko bameze, barasa neza kandi mbitaho; ibi rero mbifashwamo n’umugabo wanjye. Kuva natwita umugabo wanjye amba hafi akampa ibikenerwa byose. Buriya iyo ubanye nabi n’umugabo umwana ntabwo amera neza. Ikijyanye no kwiga byo ntabwo mbyemera kuko Abajyanama b’ubuzima baduhora hafi bakatwigisha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière, avuga ko hari byinshi bikorwa mu Karere kugira ngo ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bwitabweho.
Agira ati “Hakorwa byinshi bitandukanye harimo guhugura abajyanama b’ubuzima, na bo bakaganira n’abaturage harebwa by’umwihariko icyakorwa kugira ngo imibereho y’umwana igende neza guhera akiri mu nda ya mama we. Turasaba ubufatanye bwa buri wese mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kuko umwana witaweho neza, ni we utanga umusaruro amaze gukura, agateza Igihugu imbere.”
Akomeza asaba ababyeyi kujya bashyira mu bikorwa inama bagirwa n’abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima, mu kwita ku buzima bwabo n’ubw’umwana.
Mukandayisenga agira ati “Byagaragaye ko hakirimo imbogamizi nyinshi aho abaturage batabyumva neza. Mujye mwumva ibyo aba bajyanama bababwira ndetse n’abaganga kuko bizajya bibafasha.”
Imibare y’ubushakashatsi bwa 6 ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2020, igaragaza ko igipimo cy’igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.
Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu, hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Mu Karere ka Kirehe ubuyobozi buvuga ko ubu bo bageze kuri 11.9%.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bafite imyaka iri munsi y’itanu, ndetse ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 yagenewe ibikorwa bigamije kurandura iki kibazo yarongerewe igera kuri miliyari 357.8 Frw.
