Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#Kwibuka31: Rwamagana: Hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Munezero Jeanne d’Arc

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, ubwo yifatanyaga n’abanyarwamagana Kwibuka ku nshuro ya 31, abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatusi, ku wa 20 Mata 2025, mu murenge wa Kigabiro, yasabye abanyarwamagana n’abanyarwanda bose muri rusange, kurangwa n’urukundo, kandi bakirinda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Kigabiro ku Sovu hibukiwe abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanazirikanwa ku bugome ndengakamere yateguranwe, ubwo yakoranwe. Hanashimiwe Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu.

Mu buhamya bwe, umubyeyi Uwimana Assumpta, umwe mu bagore barokotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye ku musozi wa Sovu, avuga ko ihohoterwa ry’Abatutsi ryatangiye kera ariko bagakomeza kubibamo.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira babanje kubakuramo abagabo n’abasore barabatwara, babarundanyirza hamwe barabica. Nyama bafashe abagore n’abana bashyirwa mu byumba by’amashuri by’ikigo cya Sovu, interahamwe zirabasambanya, bafataga ku ngufu ababyeyi abana bahari, bagasambanya abana imbere y’ababyeyi babo ndetse n’abakazana ba nyirabukwe bahari na banyirabukwe abakazana bahari.

Abana bicwa bakubiswe ku nkuta z’amashuri, ubundi bagatwikira urusenda iruhande rw’imirambo kugira ngo ugihumeka yitsamure bamwice, kandi babazwe ku buryo bukabije, abandi bakajugunywa mu biyaga nka Muhazi na Mugesera.

Musabyeyezu Dativa, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu gihe baba bari kwibuka, hanibukwa amagambo mabi no gushinyagurirwa byabanzirizaga abicwaga, bikabashengura umutima, bakajya kwicwa babanje guteshwa agaciro.

Yagize ati “Nibyo bikomeza kudushengura muri bino bihe ariko cyane tugashengurwa n’uko ibyo hari ababibonye bazi ukuri badashaka kugaragaza, ndetse badashaka no kudusaba imbabazi, cyangwa ngo batwereke aho abacu babajugunye hirya no hino, kugira ngo tubashe kubasubiza icyubahiro bambuwe. Twebwe tuzi agaciro k’imbabazi, twahisemo kuzitanga nta n’uwazidusabye, kuko n’uzisabye ibikora bya nyirarureshwa…”

Akomeza ashimira Inkotanyi zabahumurije kuko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ihumure babahaye ariryo ryababereye icyomoro cyatumye batwaza kugeza uyu munsi.

Agira ati “Twibuka amateka yacu akarishye, ariko tunashima. Mu byo dushima harimo n’umurongo mwiza duhabwa harimo no kwibuka abacu. Bituma twiruhutsa tukumva ko abacu basubijwe agaciro. Mujye mukomeza mubidutegurire neza tuzakomeze kwibuka abacu no kubaririra kuko tutabishoboye cya gihe.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, wifatanyije n’abanyarwamagana mu kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganishije by’umwihariko abafite ababyeyi n’abavandimwe baruhukiye muri urwo rwibutso rwa Sovu, avuga ko umwihariko wo Kwibuka abagore n’abana bituma abanyarwanda barushaho gutekereza ku bugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranwe, ikanakoranwa.

Agira ati “Kwibuka abagore n’abana bifasha gutanga ubutumwa ku bakiri bato, tukabasobanurira amateka yaranze igihugu cyacu, bakumva neza ko bagomba kubaha ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kandi nta vangura iryo ariryo ryose. Bidufasha gutoza urubyiruko guharanira gushyira imbere indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, gukunda igihugu, gushakira hamwe icyateza imibereho yabo nta n’umwe usigaye inyuma. Biradusaba rero gukomeza gushyira hamwe mu kurwanya cyane ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ikigaragara mu gihugu cyacu, imibare igenda ibigaragaza. Uko bikomeza kugenda bigaragara muri iyi myaka, ingengabitekerezo ikaba ikinakomeje gukwirakwizwa mu gihugu cy’abaturanyi cyane cyane muri Congo.”

Akomeza agira ati “Bidufasha gukangurira abagore, by’umwihariko bagira uruhare runini mu kurera no kwimakaza urukundo n’amahoro mu miryango no kubitoza abakiri bato, kuko hari abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bityo rero mbonereho mbasabe byayeyi namwe barezi, tujye tuzirikana ko ibyo turimo n’ibyo tuvuga n’ibyo dukora, aribyo turaga abana bacu. Umunyarwanda yarabivuze ati ‘uwiba ahetse aba ahereza uwo mu mugongo”.

Twirinde inyigisho zirimo amacakubiri, duharanire kuzaraga abana bacu igihugu kitarangwamo amateka twabonye. Rubyiruko, bana bacu, turabasaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ariyo yose. Mwirinde amatwi y’abantu bakuru bakiboshywe bavuga amateka agoretse, ariko cyane cyane abavuga amateka yacu agoretse arimo abamacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Muharanire kubaka ubumwe bw’inkingi yo kubaho n’inkingi y’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Sovu ruruhukiyemo imibiri y’abagera kuri 706 harimo Abana 385, abagore 239 n’abagabo 82 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Akarere ka Rwamagana karimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 11.

   

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities