Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko ibyuka abatuye isi bohereza mu kirere, birimo gutuma mu mwaka wa 2030 isi izaba ishyushye ku kigero kirenze icyari kitezwe.
Iyi Raporo yiswe IPPC, igaragaza ko ubushyuhe bw’isi buzava kuri dogere 1.2 buriho kuri ubu, bukagera ku gipimo cya 1.5 cyangwa 2 mu mwaka wa 2040, ikigero ubundi abatuye isi batifuzaga ko kigerwaho muri iki kinyejana nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yasinywe mu 2015.
https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?us_privacy=1—&client=ca-pub-8916121102034115&output=html&h=280&adk=246641806&adf=2608061952&pi=t.aa~a.1827394642~i.4~rp.4&w=798&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1629117705&num_ads=1&rafmt=1&armr=3&sem=mc&pwprc=7452566058&psa=1&ad_type=text_image&format=798×280&url=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2Fpost%2FRaporo-Loni-yagaragaje-ko-ibyuka-abatuye-isi-bohereza-mu-kirere-bikomeje-kuba-ikibazo&flash=0&fwr=0&pra=3&rh=200&rw=797&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=27&adsid=ChEI8JnoiAYQ75bP1Kv0mtn4ARI9AOJNdvBQexZH-5vad4w2QiwC8jGWFSypgqVjql5JTu6Sp0vqjE5Q6rDpQ9OKhAoTAKj0ZxQFgPv7F1T_PQ&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTAuMCIsIng4NiIsIiIsIjkyLjAuNDUxNS4xMzEiLFtdLG51bGwsbnVsbCxudWxsXQ..&tt_state=W3siaXNzdWVyT3JpZ2luIjoiaHR0cHM6Ly9hdHRlc3RhdGlvbi5hbmRyb2lkLmNvbSIsInN0YXRlIjo3fV0.&dt=1629117702824&bpp=3&bdt=3902&idt=-M&shv=r20210809&mjsv=m202108100101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D351235201c84992d-22c54fa969a6001c%3AT%3D1604916852%3ART%3D1604916852%3AS%3DALNI_MbNt6Sj2OQYmCRLHKXsbM-NBlAUqg&prev_fmts=0x0&nras=2&correlator=6463883359870&frm=20&pv=1&ga_vid=1398016071.1604916814&ga_sid=1629117701&ga_hid=1137031457&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=2&u_java=0&u_h=900&u_w=1600&u_ah=900&u_aw=1600&u_cd=24&u_nplug=3&u_nmime=4&adx=246&ady=930&biw=1581&bih=760&scr_x=0&scr_y=983&eid=44748451%2C20211866%2C21067496%2C31062297&oid=3&pvsid=568842551063292&pem=88&ref=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2F&eae=0&fc=1408&brdim=-7%2C2%2C-7%2C2%2C1600%2C0%2C1614%2C905%2C1598%2C760&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&ifi=2&uci=a!2&fsb=1&xpc=bfPRLLGgW4&p=https%3A//rba.co.rw&dtd=2893 Umwarimu muri Kaminuza aganira na RBA dukesha iyi nkuru, ku ngingo irebana no kubungabunga ibidukikije, Gashugi Elisee, agaragaza ko kwiyongera k’ubushyuhe bw’isi bikururira akaga abayituye.
Agira ati “Hari amazi yiyongera mu nyanja aturutse ku mpera z’isi zombi kubera urubura rugenda ruyenga, aha niho tubona imyuzure n’ubushyuhe budasanzwe buterwa n’inyanja, ndetse hari n’ibindi birimo imvura zidasanwe n’ibindi na hano mu Rwanda turimo kubona imisozi iriduka, ubutaka bugenda n’ibindi hari n’ibindi birimo imiyaga myinshi n’ibindi rero ibi byose biva kuri ubu bushyuhe butera ibyo bibazo byose.”
Imyuka ihumanya ikirere ituruka cyane cyane mu nganda, mu binyabiziga n’ahandi niyo ntandaro y’uku kwiyongera k’ubushyuhe.
Mu kugenzura imyuka ituruka mu binyabiziga, mu Rwanda hashyizweho uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga mu buryo buhoraho.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kigaragaza ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo no gushyiraho ibipimo bireba ingano n’ubwoko bw’ibyuka yangiza ikirere. Gusa umukozi muri iki kigo, Nsengiyumva Jacques agaragaza ko hari n’ibindi birimo gushyirwamo imbaraga.
Ati “Hari iteka rya Minisitiri ryashyizweho rikumira ibintu byose byangiza akayungirizo k’izuba, ubu dufite intego yo kugabanya imodoka zikoresha essence na mazutu zigasimburwa n’izikoresha amashanyarazi mwabonye ko twabitangiye.”
Impuguke mu by’imihandagurikire y’ibihe zigaragaza ko ingaruka z’uku kwiyongera k’ubushyuhe, zizagera ku mpande zose z’isi kandi ubushyuhe bwinshi, imyuzure, inkangu no kwiyongera kw’amazi y’inyanja arengere bamwe mu batuye mu mijyi hirya no hino ku isi ibizwi nka Tsunami, bizahitana abantu benshi kuruta uko biri ubu.
Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabaya imyuka igihugu cyohereza mu kirere ku kigero cya 38% bitarenze umwaka wa 2030.
Ubwanditsi
