Gen. (Rtd) Kabarebe yavuze ko leta yari iyobowe na Perezida Mobutu Seseko yemereye impunzi z’Abanyarwanda zivanzemo na EX-FAR kwinjiraba muri Zaire n’ibitwaro bikomeye, nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasezeranya ko azabashyikira gusubirayo bagakuraho leta ya RPA
Tariki ya 25 Gashyantare 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, Gen. (Ltd) Kabarebe James, yasobanuriye abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ko kuva mu 1960, ikibazo cya Congo ari bwo cyatagiye kugenda gikura, kugeza aho kibereye inzitizi ku mpande zombi.
Gen. Kabarebe yerekanye impamvu eshatu z’ingenzi zitangirira kuri Zaïre, aho nyuma y’urupfu rw’uwari Minisitiri w’Intebe wa Zaire, Patrice Lumumba, igihugu cyahise gitangira kujya mu bibazo bya Politiki ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igatangira.
Ubuyobozi bwa Congo na bwo ngo bwabigizemo uruhare muri iyo myaka yose, kugeza ku gihe cya Perezida Mobutu Seseko wemereye impunzi z’Abanyarwanda zivanzemo na EX-FAR kwinjiraba muri Zaire n’ibitwaro bikomeye, nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikindi kandi, ngo aba bitwaje intwaro batujwe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, mu gihe abari barahungiye mu bindi bihugu nka Tanzania bambuwe intwaro bajyanwa kure y’imipaka.
Umuryango mpuzamahanga na wo ngo wabigizemo uruhare ntiwaharanira ko abo bakoze Jenoside bamburwa intwaro.
Nk’uko Gen. (Rtd) Kabarebe yabivuze, u Rwanda rero rujya mu ntambara ya Congo ya mbere mu 1996, rwari rugiye gucyura impunzi dore ko zari zanatangiye gushaka gutera u Rwanda.
Intambara ya Congo ya kabiri na yo ntabwo yari itandukanye n’iya mbere, uretse ko Laurent Desiré Kabila wari wafashijwe n’u Rwanda kugera ku butegetsi, yatangiye gushaka gutera u Rwanda.
Gen. (Rtd) Kabarebe yavuze amavu n’amavuko ya FDLR, umutwe w’iterabwoba wiganjemo abakoze Jenoside yatangiriye kuri ALIR 1 na ALIR 2, n’uburyo yakomeje kwiyubaka, ifashwa n’ingabo za Congo na MONUSCO. Agira ati “MONUSCO yafashaga FDLR, bagacuruzanya amakara, bagashyiraho amabariyeri n’ibindi”
Kabarebe yavuze ko kuva M23 yatangira urugamba na Congo, ari bwo bwa mbere Umuryango w’Abibumbye urimo gukoresha imbaraga zikomeye mu bikorwa byihishe inyuma yo kugarura amahoro ‘Peace Keeping’.
Agira ati “Umuryango mpuzamahanga ukwiye kubiryozwa, kuko itsinda ry’impuguke ryawo ryakomeje kuvuga ko MONUSCO ifasha FARDC, kandi FARDC ifatanyije na FDLR.”
Ni n aho akomereza avuga “Iyo bavuga ngo baratanga ibihano, ahubwo ni bo bakwiye gufatirwa ibihano.”
Kabarebe agira ati “muri 2018, uwari Perezida Kabila yafashe Tshisekedi, bagirana amasezerano amuha ubutegetsi. Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari ayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yumva ko agomba gufasha Perezida mushya.”
Gen (Rtd) Kabarebe akomeza ariko avuga ko Tshisekedi yakomeje kugira imyifatire idasanzwe, aho ingabo z’igihugu cye zakomeje kurasa ku Rwanda, ndetse zikanashyigikira ibitero by’umutwe wa FDLR ku Rwanda, kugeza mu 2021, aho yateguye intambara yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Agira ati “Tshisekedi ashyiraho ibihe bidasanzwe mu 2021 i Goma, yari arimo gutegura intambara. Yazanye imitwe yitwaje intwaro yose agirana na yo amasezerano, ariko M23 ayigizayo. ”
Mu minsi yakurikiyeho ni bwo M23 yateye Congo itangirira intambara i Bunagana ku mupaka wa Uganda na Congo. N’ubwo byagenze gutyo ariko, ngo Tshisekedi yarebesheje imbunda mu Rwanda, arasa u Rwanda.
Urugero ni nk’igihe haburaga icyumweru ngo habe CHOGM, ngo Abajenerali ba Congo bashutse Tshisekedi ngo biteguye gutera u Rwanda, bakarufata mbere y’uko CHOGM iba, agahita yitwa “Grand President du Congo”, nawe arabyemera.
Gen. (Rtd) Kabarebe yavuze ko ubwo Congo yakomezaga kurasa u Rwanda, ni bwo u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda ku buryo bukomeye.
Avuga ko Congo yafashe intambara ya M23 iyihindura iy’u Rwanda, na Perezida Macron w’Ubufaransa ubwe, asaba Perezida Kagame ngo abasabire M23 isubire inyuma.
Agira ati “ayo yari amayeri yo kugira ngo berekane ko u Rwanda ari rwo rutera inkunga M23, icyo gihe M23 yasubiye inyuma ariko barakomeza barayirasa.”
Safi Emmanuel
