Si urugendo rworoshye ugenda n’amaguru, kuko ni mu cyaro ariko kandi ni mu Mujyi wa Kigali. Iyo ugitukunguka ku rugi rw’igipangu, wibaza niba ugeze mu kigo cya Kaminuza, kubera inyubako uhasanga. Si igitangaza kuko ni ishuri ribanza riteye amabengeza.
Si kure cyane, ni mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka. Ni urugendo rwa kilometero hafi eshanu uvuye muri santeri ya Masaka ku muhanda wa kaburimbo, ukerekeza mu kagari ka Gako, Umudugudu wa Ruyaga mu kigo cy’ababikira b’Umuryango w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani Yezu mu Rwanda
Hubatse ishuri ribanza rijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kandi rifite ibyangombwa byose ku banyeshuri bose. Rifite icyumba cy’abakobwa, ubwiherero bwa kijyambere, inzira n’ubwiherero byorohereza abafite ubumuga, kandi amazi yose yo ku nyubako abafatirwa mu bigega.
Sr Marie Rose Kuramukobwa, ni Umuyobozi w’Umuryango w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani Yezu mu Rwanda, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yadutangarije impamvu yatumye bubaka iryo shuri mu gice cy’umujyi cy’icyaro.
Agira ati: “Twabanje kuganira na bamwe mu babyeyi batuye hano, tureba uburyo babayeho, abana bamwe batabona uko bajya ku ishuri kubera ko ari bato kandi amashuri ari kure, duhitamo kubaka ishuri kugira ngo dufashe abana ndetse n’ababyeyi.”
Umuryango w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani Yezu mu Rwanda washinze ibirindiro i Masaka mu 2011, bageze mu 2012 nibwo batangiye ishuri ry’inshuke, batangirana abana 50, ubu bakaba bafite abana 100. Amashuri abanza bayatangiye muri Mutarama 2017, guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kane. Batangiranye abana 50. Intego yabo ni uko mu ishuri higamo abana bari hagati ya 25 na 30.
Ku wa 21Ukwakira 2017, mu mvura itari nke, hatashywe ku mugaragaro ishuri ribanza ry’icyitegererezo rya Christ Ressuscité, ryubatswe mu gihe cy’amezi arindwi, ni ukuvuga kuva muri Mata kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2016, ryuzuye ritwaye akayabo ka miliyoni Magana atanu mirongo itanu (550,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda.
Rigizwe n’igorofa ry’inzu ebyiri. Rifite ibyumba by’amashuri 12, icyumba cy’abakobwa, icyumba cy’abarimu, isomer n’icyumba cya mudasobwa. Rifite kandi ubwiherero bwa kijyambere bworohereza buri wese harimo n’abafite ubumuga.
Iri shuri ryubatswe ari irya 1328 rishamikiye kuri Kiliziya Gatolika nk’uko byagarutsweho na Padiri Nduwayezu Janvier, ushinzwe Uburezi muri Kiliziya Gatolika. Padiri Nduwumwe yavuze ko iri shuri ryubatswe mu bihe bikomeye ireme ry’uburezi riri hasi. Yabasabye kurema abana bashya bafite indangagaciro z’amahoro kandi batekereza kuri ejo hazaza, babatoza gutekereza cyane aho gutekereza kimwe.
Hon. Mukazibera Agnes, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba anayoboye Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yashimiye abo babikira uruhare bagize mu guteza imbere uburezi, gushyigikira urubyiruko no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Agira ati: “Ni byiza guha umwana ubumenyi ariko mukanamutoza indangagaciro. Mukomeze mubishyiremo imbaraga. Munatoza abana umuco w’igihugu kandi ni kimwe mu nzego z’uburezi twubakiraho. Iri shuri ni igikorwa kije gitera inkunga umuryango nyarwanda n’iterambere ry’igihugu. Abantu bafite ubushake nk’ubu nta kuntu Leta itabushyigikira. Tuzakomeza gushyikira iterambere ryanyu.”
Rutari Gerard, Umugenzuzi w’Uburezi mu mujyi wa Kigali, wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi muri uwo muhango, ashima ibimaze kugerwaho.
Agira ati: “Ireme ry’iri shuri, uburyo iri shuri ryubatse nicyo cyerekezo cy’igihugu cyacu. Igikorwa mwashyize hano ni indashyikirwa, turabifuriza gutera imbere.”
Asaba ababyeyi gushima abagiraneza bubatse iryo shuri. Agira ati: “Intandaro y’iterambere ni ishuri. Ishuri bararibazaniye, rimeze neza, murifate neza, turibyaze umusaruro koko. Ubufatanye y’ishuri n’ababyeyi burakenewe, abana ni abacu, mukurikirane imyigire yabo.”
Mu bibazo byagaragajwe rifite harimo icyo kuba nta muhanda wa kaburimbo uhagera, bafite mudasobwa nkeya na ho ikibazo cy’imfashanyigisho cyo babwiwe ko bazajya gufata ibitabo n’ibindi bikenewe by’ibanze ku kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi.
Ikindi ni uko bari bafite icyerekezo cyo kurera abana bo mu mashuri abanza bacumbikirwa mu kigo, ariko kuba Politiki ya Leta y’uburezi itabyemera batabikoze. Ariko kandi barateganya ko abana bazajya mu mashuri yisumbuye bateganya kubaka, bose bazacumbikirwa mu kigo.
Si ishuri gusa, kuko aho ku Ruyaga, bateganya ko gahunda yo guha uburezi icyerekezo irangiye, bazahita bubaka ikigo nderabuzima kugira ngo bakomeze gufasha abaturage batuye muri ako gace.
Mu nshingano zabo, Umuryango w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani Yezu mu Rwanda, utegura ukanatoza abari bitegura kuzaba Abihaye Imana, kwita ku buzima, uburezi no kwita ku bari n’abategarugori bo mu cyaro. Uyu muryango ukorera muri Arikidiyosezi ya Kigali, Diyosezi ya Kabgayi n’iya Nyundo. Winjiye mu Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.
Rwanyange Rene Anthere

Ishuri Ribanza Christ Ressuscité ryubatse mu murenge wa Masaka, Akagari ka Gako (Photo/Panorama)

Ishuri Ribanza Christ Ressuscité ryubatse mu murenge wa Masaka, Akagari ka Gako (Photo/Panorama)

Ishuri Ribanza Christ Ressuscité ryubatse mu murenge wa Masaka, Akagari ka Gako (Photo/Panorama)

Ishuri Ribanza Christ Ressuscité ryubatse mu murenge wa Masaka, Akagari ka Gako. Abana bari mu karasisi (Photo/Panorama)

Ubwiherero (Aho kwihagarika) bw’abahungu (Photo/Panorama)

Ubwiherero bw’abafite ubumuga (Photo/Panorama)

Sr Marie Rose Kuramukobwa, ni Umuyobozi w’Umuryango w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani Yezu mu Rwanda (Photo/Panorama)

Ababikira bitabiriye ibirori byo gutaha ishuri (Photo/Panorama)

Hon. Mukazibera Agnes, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba anayoboye Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko (Photo/Panorama)

Rutari Gerard, Umugenzuzi w’Uburezi mu mujyi wa Kigali (Photo/Panorama)

Ababikira n’abari bategurwa kuba ababikira mu muryango w’Ababikira b’Izuka rya Nyagasani Yezu mu Rwanda (Photo/Panorama)
