Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (IVI), yo kwakira icyicaro gikuru cyacyo muri Afurika.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa IVI (International Vaccine Institute), Dr Jerome H. Kim.
IVI ifite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo. Ni umuryango ugizwe n’abahanga bashinzwe gukora politiki n’ubushakashatsi ku bijyanye n’inkingo, gukora izo nkingo no kuzigeza ku bagenerwabikorwa kandi ku giciro cyoroheye abazihabwa.
Inama y’Ubuyobozi bwa IVI yateranye mu Ukwakira 2023, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo kugira icyicaro muri Afurika nyuma yo gushinga ibindi biro byawo bibiri ku mugabane w’u Burayi muri Suède na Autriche.
U Rwanda rukomeje urugendo rwo kuba igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika kuri ubu runafite ishami ry’uruganda rwa BioNTech rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu gukora inkingo n’imiti.

Panorama

jean de la croix
June 13, 2024 at 09:38
MINADEF NA MINISANTE nizo zifite imbaraga nyinshi mu Rwanda niyo umunyarwanda agomba kubyungukiramo.