Ingeri Arts nk’umuryango uharanira guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi cyanecyane mu bana n’urubyiruko, iri gutegura iserukiramuco ryiswe “DISPLAY ARTS FESTIVAL” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri ku wa 11 Kanama 2018. Iri serukiramuco rizabera mu Kigo cy’Umuco n’Imyidagaduro cya Musanze giherereye hafi y’Umurenge wa Muhoza, guhera saa saba n’igice z’amanywa.
Iri serukiramuco ritegurwa mu rwego rwo gukundisha abantu bose ibikorwa n’abana b’Abanyarwanda, guteza imbere impano zabo ndetse no gukundisha abana n’urubyiruko ubugeni n’ubuhanzi bya Kinyarwanda. Ni iserukiramuco kandi riba ryemerera abaryitabira kwihahira bimwe mu bikorwa by’ubugeni biba bimurikwa n’urubyiruko.
Ingeri Arts itegura iri serukiramuco nyuma yo gusanga hari abahanzi benshi bato batajya babona amahirwe yo kumenyekanisha impano zabo no kwigaragaza ndetse hakaba n’ubuhanzi bugenda bucika intege kubera kubura gikurikirana cyangwa ngo n’ababukora bahabwe ingufu, banashyigikirwe mu buryo bufatika.
Ikindi nuko yifuza guha abahanzi bo mu cyaro ndetse n’abandi badakunze guhabwa amahirwe, urubuga na bo bakajya bagaragaza impano zabo mu ruhando rw’abandi bahanzi bamenyerewe.
Muri iri serukiramuco hazaba higanjemo umuziki n’imbyino gakondo, amazina y’inka, imivugo, ikinamico, filime n’imurikagurisha ry’ubugeni bikorwa n’urubyiruko ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ni iserukiramuco rizamara umunsi umwe, ndetse hakaba harashyizweho ibiciro ku bazinjira ngo bihere ijisho ibizaba bimurikwa byose cyangwa se bakanigurira bimwe mu byo bazashima. Kwinjira itike isanzwe igura Magana atanu (500 Frw) ndetse n’igihumbi (1000 Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Ingeri Arts
