Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Imiryango 15 yasoje kwiga kudoda bigiye kubahindurira ubuzima

Rukundo Eroge

Imiryango 15 yo mu mirenge ya Nyabimata na Muganza mu karere ka Nyaruguru, ifite abana bafashwa n’umushinga RW0443 w’Itorero UEBR Bigugu, ku nkunga ya Compassion International Rwanda yahawe impamyabumenyi (Certificates) nyuma yo kumara amezi umunani yiga kudoda.

Abagize iyi miryango bavuga ko kumenya umwuga bigiye kubafasha kubona amafaranga yo gucyemura ibibazo byahato nahato bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi no kwiteza imbere bakava mu bucyene burundu ibitari gushoboka mbere yo kwiga umwuga.

Mukarurangwa Souzane usoje kwiga kudoda, avuga ko nk’umubyeyi w’abana barindwi mu rugo acyenera amafaranga menshi ariko kuyabona ayakuye mu buhinzi gusa byamugoraga ariko ubwo yamenye umwuga ugiye kujya umufasha.

Agira ati “Abana ba njye bose ni abanyeshuri kubabonera amafaranga y’ishuri byangoraga, umwenda wacika si mbone uko nywudoda. Kumenya kudoda bigiye kumfasha kubaho neza mbona amafaranga nkakemura ibibazo byo mu rugo ndetse guharanira gukomeza gutera imbere nkaba nanashinga inzu idoda.”

Nderikimpaye Emmanuel na we usoje kwiga, avuga ko ubuhinzi butari bugihagize umuryango we ko kudoda bigiye kumubera inkingi yo kwihaza no gutera imbere.

Agira ati “Uyu munsi mfite icyizere ko ubudozi buzangeza ku byiza byinshi mpereye ku bikenerwa mu buzima buri munsi, umuryango wanjye ukabaho neza. Nteganya ko nazaguka mu budozi nkaba nanaha akazi abandi bantu.”

Rev. Past. Nkiriyehe Alphonse, Umushumba w’Itorero rya UEBR Bigugu, avuga ko kuva itorero ryabona umushinga mu 2017, ubuzima bw’abaturage bumaze guhinduka buba bwiza kandi bazakomeza guharanira iterambere ry’umuturage.

Agira ati “Aho umushinga utangiriye mu buzima bw’abaturage harimo impinduka nziza nyinshi. Hari abubakiwe, abahawe ifumbire, amatungo… Dufite intego yo gukomeza guteza imbere abaturage mu buryo bw’umwuka n’umubiri…”

Ingabire Anaclet, Umukozi w’Umurenge wa Nyabimata, ushinzwe uburezi, avuga ko abasoje kwiga bakwiye kuba isoko y’iterambere aho bagiye gukorera.

Agira ati “Hari gahunda nyinshi Leta yashyizeho nka VUP, Umurenge SACCO… zabafasha kubona amafaranga yo kwagura ubudozi bwanyu, mugakora, mukarushaho gutera imbere ndetse mwanahugura n’abandi, abize umwuga bakarushaho kuba benshi.”

Compassion International Rwanda yagize uruhare mu kwigisha iyi miryango kudoda ifite intego yo kugobotora abana n’imiryango yabo ku ngoyi z’ubukene. Iyi miryango yahawe yasoje kwiga imyuga imaze kwibumbira mu ishyirahamwe ryo kwiteza imbere rishingiye ku budozi, bakaba bafite intego yo gushinga koperative.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities