Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biga amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Iri tsinda riyobowe na Profeseri Katherine Klein na Eric Kacou. Bari mu Rwanda muri gahunda yo kurwigiraho uko rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Barashaka kumenya kandi uko u Rwanda rwashyizeho imiyoborere ndetse na gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu nyuma y’ibihe bikomeye rwanyuzemo.
Ni mu isomo rifite insanganyamatsiko igira iti “Amakimbirane, imiyoborere n’impinduka.
Panorama
