Ikigo k’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) cyakoresheje amarushanwa y’umupira w’amaguru mu turere dukora ku ishyamba rya Mukura na Gishwati, hagamijwe gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kwita ku bidukikije. Ikipe y’akarere ka Ngororero yegukanye igikombe.
Tariki 31 Gicurasi 2019, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rutsiro, habereye umukino wa nyuma w’amarushanwa y’urubyiruko agamije kubakangurira kugira ubuhare mu kubungabunga ibidukikije.
Igikombe cy’abahungu kegukanywe n’ikipe y’Akarere ka Ngororero itsinze iy’Akarere ka Rubavu kuri Penaliti enye kuri eshatu nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1) mu masaha asanzwe y’umukino.
Uretse igikombe, ikipe ya Ngororero yahawe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000Frw) na ho iya Rubavu ihabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000).

Ikipe y’abahungu b’Akarere ka Ngororero ni yo yegukanye igikombe (Ifoto/U. Marie Josee)
Amarushanwa yari yitabiriwe n’uturere twa Ngororero, Nyabihu, Rutsiro na Rubavu. Mu cyumweru gitaha harateganywa umukino wa nyuma w’amakipe y’abakobwa uzahuza akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro.
Munyazikwiye Faustin, Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA, atangaza ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, uba ku itariki ya 5 Kamena buri mwaka, ariko u Rwanda rukaba rwahisemo kuwizihiza mu gihe k’icyumweru kuko umunsi umwe udahagije.
Uyu muyobozi asanga urubyiruko nk’abagize umubare munini w’abanyarwanda rukwiye kwifashishwa mu guhindura imyumvire, akaba ariyo mpamvu rwitaweho rugakoreshwa amarushanwa atangirwamo ubutumwa bwo kwita ku bidukikije.
Aragira, ati “ntabwo ushobora gukora ubukangurambaga utitaye ku rubyiruko ngo wiringire ko buzagerwaho. Turagira ngo bakore amarushanwa agamije kumva ibigendanye n’iyi nsanganyamatsiko, kandi bajye no kubishyira mu bikorwa”.
Icyumweru cy’ubukangurambaga ku kwita ku bidukikije cyatangiye tariki ya 25 Gicurasi kikazasozwa ku wa 5 Kamena 2019, hakorwa ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira, iti “Turwanye ihumana ry’umwuka duhumeka”.
Uretse ubutumwa bwo kwirinda gutwika ibiyorero n’ibindi bintu bishobora guhumanya ikirere bikagira ingaruka ku mwuka abantu bahumeka, ubukangurambaga bwakorewe abaturiye ishyamba rya Mukura na Gishwati mu rwego rwo kubibutsa ko ryabaye Pariki rikaba rikomye ritagomba gukorerwamo ibikorwa abaturage bajyaga bakoreramo, nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuragiramo inka no gutashyamo.
Kabagamba Deo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, ashima ibikorwa byiza bimaze kugerwaho mu kubungabunga iri shyamba akaba asaba abaturage kurinda ibyagezweho. Ati “ni ahantu hakomye ntabwo ari ahantu ho kuragira, ntabwo ari ahantu kujya kwahira ibyatsi, ntabwo ari ahantu ho kujya gutashya inkwi, n’ibindi”.
Abakinnyi bitabiriye amarushanwa bahamya ko nta bumenyi buhagije bari bafite ku bijyanye n’ibidukikije ariko ko ibiganiro bagiye bahabwa byatumye bumva ko nabo bagomba kugira uruhare mu bukangurambaga.
Bizimana Dougras, umukinnyi w’ikipe ya Rubavu, ati “uretse no kuba ducyuye amafaranga, twamenye byinshi ku bidukikije no kuri kiriya kigo REMA. Ngiye kuzajya mbuza bagenzi banjye gukora ibintu byangiza ibidukikije”.
Uwiringira Marie Josee
