Raoul Nshungu
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, akebura abatuye Akarere ka Rubavu, asaba abadukanye ingeso yo kurwanya inzego z’umutekano kuzibukira imigirire nk’iyo igayitse, igaragara cyane ku bakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.
Ni ubutumwa yatangiye mu Nteko y’abaturage bo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe yegereye umupaka w’u Rwanda n’umujyi wa Goma, yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025.
Minisitiri Dr. Biruta abwira abaturage ko niba abanyabyaha bakoze ibyaha n’ababishinzwe bakaza kubafata abaturage basanzwe ntacyo bibareba, abasaba kureka izo ngeso mbi zo kurwanya inzego z’umutekano.
Agira ati “Twebwe abaturage duhurira he no gushyigikira n’imikorere mibi y’abo bantu inzego zibishinzwe zikoze aakzi kazoo zirabafashe twebwe abaturage basanzwe tubijya mo dute murumva bikiwye.”
Akomeza agira ati “Mubivemo ibintu byo kuvuga ngo aba ni abantu bacu bakoze ibyaha, inzego z’umutekano zibigiyemo abantu bagahaguruka ngo aba ni abacu reka duhangane inzego z’ubuyobozi! Ibyo bintu muzabireke kuko bifite ingaruka…”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, atangaza ko Leta atari umwanzi w’abacuruzi, ari na yo mpamvu bashishikariza abashaka gucuruza bose kubikora mu nzira zemewe n’amategeko, bakava mu Bucoracora…”
Abaturage bagaragaza ko impanuro bahawe bazumvise, gusa banasaba guhabwa isoko ryiza ryujuje ibisabwa, kuko irisanzwe ryitwaga “Mpuzamahanga” ryagurishirizwagamo magendu ryafunzwe.
Ibi bije nyuma y’aho mu mpera za Mata 2025 hagaragaye amashusho y’aabaturage bahanganaga na Polisi y’igihugu, ubwo bari bagiye gufata imodoka itwaye ibicuruzwa bya Magendu.
Ubucuruzi bwa Magendu kimwe n’Ubuzunguzayi ntibwemewe mu Rwanda, icyakora abagiye bemera kubuvamo bubakiwe amasoko atandukanye hirya no hino, kugira ngo abafashe gukora byemewe batirirwa bahanganye n’inzego z’umutekano.
Ubucuruzi bwitwa “Ubucoracora cyangwa Magendu” bukunze kwigaragaza muri aka Karere ka Rubavu. Ibicuruzwa birimo imyenda ya caguwa. Ibicuruzwa bitemewe nk’amavuta ya mukorogo, inzoga za likeri zidasoreye n’ibindi. byambutswa bivanwa hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
