Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Urubyiruko rwasabwe kwishakamo umuti w’ibibazo bihari

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu karere ka Rubavu mu muganda wo gutera ibiti.

Urubyiruko rwo mu  Karere ka Rubavu, rwasabwe guhuriza hamwe imbaraga zabafasha kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe rukishakamo ibisubizo bigamije gukemura ibibazo igihugu gifite.

Nyuma y’umuganda wo gutera ibiti ku musozi wa Rubavu ku wa 22 Nzeri 2018 n’ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP), abayobozi b’inzego zitandukanye zikorera muri aka Karere  zabasabye kuba abarinzi b’ibyagezweho kandi bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bigihari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yibukije uru rubyiruko ko rwahawe amahirwe yo kwagura ibitekerezo binyuze mu bumenyi rukura mu ishuri, bityo rukwiye guhera aho rugatekereza icyaruteza imbere ubwarwo.

Ati “Amahirwe yo kwiga niyo y’ibanze, iyo wize ugasobanukirwa neza biguha gutekereza kure icyaguteza imbere utiriwe ushakishiriza mu bikorwa bitemewe birimo magendu n’ibiyobyabwenge.

Mbere na mbere kuba muhura mungana gutya kandi muhuje intego, bibafasha kungurana inama no gushyira hamwe kuko ibikorwa bikorewe hamwe byoroha kubitera inkunga kandi bikunguka vuba.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Supt Eric Kabera,  yabwiye uru rubwiruko ko rufite imbaraga zo gukora kandi zikagira icyo zigeza ku gihugu cyane cyane  mubigendanye no kwicungira umutekano barwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Nimukomeze mushyire hamwe murebe ko imbaraga n’ibitekerezo byubaka mufite bitasumba ibibazo mutekereza ko bihari. Icyo musabwa ni ukwishyirahamwe mugakora ibyiza, ubundi mukareba ko bidashyigikirwa.”

Uru rubyiruko rwibukijwe ko rugomba kugira uruhare mu guhangana n’icyasubiza inyuma iby’igihugu cyagezeho, kandi rugaharanira kubyongera hagamijwe gushimangira gahunda yo kwigira.

Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerashake ku rwego rw’igihugu, Murenzi Abdallah, yasabye abagize icyiciro cy’urubyiruko bose kwinjira mu bakorerabushake kuko byoroshya gukorera hamwe no guhanahana amakuru ku bintu by’ingirakamaro.

Ati “Turabashimira mwe mugize urubyiruko rw’abakorerabushake ku bikorwa mukomeje gukora, kandi n’abandi bose turabashishikariza kutugana tugafatanya inzira nziza yo kubaka igihugu, dukoresheje imbaraga n’ubumenyi dufite.”

Ubusanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake bakora ibikorwa bitandukanye birimo  gukangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha birimo,  ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu mu ryango  batanga amakuru inzego z’umutekano zikabasha kubikumira bitaraba.

Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti by’inturusi 2500 ku musozi wa Rubavu hagamijwe kurengera ibidukikije  harwanywa isuri n’ibiza.

Muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake biyemeje gutera ibiti ibihumbi icumi (10,000) mu gihugu hose, kugira ngo barusheho guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, iteza ibiza hirya no hino mu gihugu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities