Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Rugende barinubira amafaranga bakwa Water User bivugwa ko ari ayo gucunga imikoreshereze y’amazi muri icyo gishanga ariko imirimo yose ikikorerwa n’abahinzi kandi barishyuye. Amafaranga yavuye kuri 200 babwirwa ko bazishyura 600Frw kuri are imwe.
Abahinzi bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi akorera mu gishanga cya Rugende kiri hagati y’uturere twa Rwamagana, Gasabo na Kicukiro, bavuga ko batumva impamvu Water User irimo kongera amafaranga umuhinzi atanga, mu gihe n’ayo basanzwe batanga batazi imikoreshereze yayo, kuko imirimo ijyanye no gutunganya imiyoboro n’ubundi aribo bayikorera.
Bongeraho ko n’ubwo bitwa ko ari abanyamuryango ba Water User, batazi imikoreshereze y’amafaranga umuhinzi atanga, ahubwo bakurikiranwa bishyuzwa gusa. Bifuza ko bakwiye kugira uruhare mu micungire y’amafaranga bakwa.
Mukandayisaba Liberatha, ni Umuyobozi wa Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE, mu kiganiro na Panorama yatubwiye ko Water User yabagejejeho igenamigambi yakoze ko amafaranga yakwa abahinzi yongerwa akava kuri magana abiri (200Frw) ashyirwa uri magana atandatu (600Frw) kuri are imwe.
Agira ati “Ingingo batweretse bavugaga ko amafaranga magana abiri umuhinzi atanga ari make kuko ashirira mu guhemba abakozi. Ibyo rero ntitwagombaga guhita tubishyira mu bikorwa tutabanje kubaza abahinzi aribo banyamuryango. Byasabaga ko babanza kubyumva bakanemera kuyatanga. Water User nayo yasabwaga kubanza gusobanura uko ayo mafaranga azakoreshwa ku buryo umunyamuryango atazongera kwikorera imigende, umuhinzi na we arebe icyo azunguka.”
Inderere Marie Jeanne, ni Umunyamabanga wa Koperative EJO HEZA RUGENDE RICE. Avuga ko Water User ihuriyemo amakoperative menshi ndetse hakabamo n’abantu bikorera ku giti cyabo bakoresha amazi yo mu gishanga cya Rugende.
Agira ati “Ku kibazo cyo kongera amafaranga twe nk’abareberera abahinzi n’abanyamuryango twasanze kitarizwe neza. Ntitwakora rero ubukangurambaga bwo kongera amafaranga umuhinzi atanga n’aya mbere batazi imicungire yayo, batabona n’icyo yakoze. Turacyakora ubukangurambaga tugirana amasezerano na Water User kugira ngo turebe icyo buri wese asabwa n’icyo azakora kugira ngo umuhinzi atazatanga amafaranga y’ibyo adakorerwa.”
Inderere avuga ko bidashoboka ko bongera amafaranga asabwa umuhinzi kandi n’ayo basanzwe batanga batabona ibikorwa byayo. Bibaza niba 200Frw batanga hatagaragara uburyo akoreshwa, umunsi batanze 400Frw cyangwa andi uburyo azacungwa. Ikindi basaba ni uko Koperative na zo zikwiye kugira uruhare mu micungire y’amafaranga atangwa n’abahinzi, kuko kugaragaza imikoreshereze yayo gusa bidahagije.
Semakamba David, Perezida wa Water User, mu kiganiro na Panorama yavuze ko mu biganiro bya mbere bagiranye n’abahinzi bemeranyijwe ko bagomba kujya bikorera imiyoboro ariko amazi agacungwa na Water User.

Ku kibazo cyo kongera amafaranga, Semakamba avuga ko babiganiriyeho na Komite z’amakoperative kandi byemejwe n’akarere.
Agira ati “Twaganiriye na Komite z’amakoperative yose hanyuma igenamigambi twakoze turijyana ku karere bararyemeza. Byabaye ngombwa rero ko tuganira n’abahinzi binyuze mu mazone, ariko batubwiraga amafaranga anyuranye. »
Akomeza avuga ko hari zone zemeje 300Frw, izindi 400Frw ndetse hari n’izemeje ko amafaranga agomba kuzamurwa agashyirwa kuri 600. Ati “Ayo mafaranga natangwa imirimo yose nitwe tuzajya tuyikora kuko n’ubundi imigende idakorwa neza. Ariko kandi nayo agomba kujya atangwa bitewe n’igenamigambi rizajya rikorwa buri mwaka. »
Ku bijyanye n’uko abanyamuryango bagomba kugira uruhare ku micungire y’amafaranga atangwa, Semakamba avuga ko Komite za Water User n’ubusanzwe zitorwa n’abanyamuryango kandi bahabwa raporo buri mwaka. Avuga ko nubwo nta nteko rusange yateranye ngo bemeze amafaranga bagomba gutanga, banyuze mu mazone basanga umuhinzi agomba kujya atanga 400Frw.
Ikibazo kindi gikomereye cyane abari muri Koperative Ejo Heza Rugende Rice, ni amazi aturuka ku muhanda Kabuga-Nyagasambu, aza agasiba imigende akanatera umwuzure mu muceri, ariko akaba aribo basabwa kwishakira ibisubizo byayo kandi batanga amafaranga muri Water User.
Rwanyange Rene Anthere
