Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Hitimana Salim wayoboraga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva mu 2017.

Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano. 

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kandi watoye abakomiseri, abahagarariye ibyiciro byihariye birimo abafite Ubumuga, Urubyiruko, Uhagarariye Abayislamukazi, Uhagarariye Abikorera.

Sheikh Hitimana Salim wari Mufti w’u Rwanda, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora mu nzego z’imisigiti, uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali.

Yavuze ko byagaragaje ko Abayisilamu basenyera umugozi umwe nk’uko ari zo ndangagaciro batozwa n’Idini yabo.

Mufti Sheikh Sindayigaya Musa afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s Degree) muri Tewologjiya, akagira impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu butegetsi (Public Administration) ubu akaba ari yitegura impamyabushobozi y’Ikirenga (PhD) mu miyoborere.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities