Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

«Surviving the Stone» igitabo cyanditswe n’umunyarwandakazi ku nkovu z’ibuye yatewe n’interahamwe

«Kwandika igitabo ku rugendo rw’ubuzima bwanjye kuva mvutse no ku nzira y’umusaraba nanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’imibereho yanjye nyuma, ni kimwe mu byafashije kuruhuka kuko numvaga hari uwo mbwira akababaro kanjye […] Niyo mpamvu nanditse igitabo cyanjye cyitwa Surviving the Stone. Kuko iyo ntamusubiza iryo buye yari anteye ntacyarigutuma mpunga.»

Ibi ni ibitangazwa na Murekatete Angelique, umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Virginia. Afite imyaka 44, arubatse afite abana bane barimo babiri bo yabyaye n’abagizwe abe k’ubw’amategeko.

Murekatete yavutse ari umwana wa gatatu mu bana batandatu ariko hariho bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe. Avuga ko kwandika igitabo byaruhuye umutima we kuko hari byinshi byihishe ku mutima we ariko byagera muri Mata akumva ameze nk’undi muntu utari we.

Akomeza avuga ko ibimubaho abizi ko atari we wenyine bibaho, kuko hari abandi basangiye icyo kibazo ariko umwihariko we, ariko uko amateka ye atari ayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 gusa.

Agira ati “Igitabo cyanjye ni njye wagishakiye umutwe. I Gikondo hari agace k’interahamwe zikomeye, ndetse n’abategetsi bari bakomeye barahakundaga, kuko Habyarimana yari ahafite hoteli ku i Rebero.

Twari turi hagati yabo ku buryo haberagayo byinshi. Nigaga kuri APAPE nabacagamo buri munsi nka kane ku munsi. Banyirukankana buri munsi, bantera amabuye uko nzamuka njya ku ishuri n’uko manuka ntashye.

Rimwe mpura n’interahamwe nyinshi z’abasore. Umwe muri bo arampamagara, dore ko nitwaga Rucumu, kubera uburebure bwanjye, ndakomeza ndamwihorera; ngeze imbere yankubise ibuye mu mugongo. Ryarambabaje cyane, ku buryo n’ubu mfite inkovu yaryo mu mugongo!

Icyo nakoze nafashe rya buye yankubise ndarimusubiza, rimufata ku mutwe w’inyuma amaraso aza ari menshi. Sinzi aho interahamwe z’abasore zavuye baranyirukankana ndabasiga kuva i Gikondo kugeza i Nyamirambo. Ntarahagarara basubira inyuma bajya gutera mu rugo kugeza ubwo mama abaha amafaranga yo kujya kumuvuza.

Nageze i Nyamirambo mpura n’umuntu wari ufite umutima mwiza anjyana i Burundi nkira gutyo. Niyo mpamvu nanditse igitabo cyanjye cyitwa Surviving the Stone. Kuko iyo ntamusubiza iryo buye yari anteye ntacyarigutuma mpunga. Nkibaza ko iryo buye ryatumye nkiriho uyu munsi.

Nkahunga ntasezeye mama, nkanagera i Burundi musaza wanjye muto na we wari warahungiyeyo agataha kuko twese twaridusize mama, ariko ageze mu Rwanda bamwica nabi. Nkibaza ko yapfuye mu kigwi cyanjye. Ibyo byose bigatuma ngomba kwandika igitabo. Bikanduhura umutima wanjye.

Akomeza agira ati «Inkuru yanjye irimo ibintu byose nakuriyemo, irimo cyane uko banyibishije bakanjyana Tanzaniya. Kwandika iki gitabo ahanini ni ukugira ngo abana banjye bamenye ibyambayeho, bamenye ibyabaye ku bantu banjye bose ntazibagirwa barenganyijwe, kuko kubisobanura ntabwo byoroshye ni yo mpamvu nasohoye amateka yanjye.

Igitabo cyanjye uzagisoma wese azumva ibyo naciyemo byose, niba na we afite agahinda ku mutima azagerageze yandike, kuko biraruhura cyane. Ikindi uzasoma iki gitabo azasobanukirwa uko u Rwanda rwakera rwari rumeze n’urw’ubu, cyane cyane uko abantu bafatwaga kiriya gihe n’uko bafatwa uyu munsi.

Nahunze ndi mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri APAPE i Gikondo. Jenoside irangiye ndataha mpita ndongorwa n’umugabo w’umunyamerika, twimukira mu bihugu bitandukanye. Muri ibyo bihugu nakomeje kwiga mfata indi myaka ndangiza amashuri yisumbuye.

Nakomeje ‘business administration’ usibye ko ntagize amahirwe yo kuyirangiza kubera kwimuka cyane! Nimukiye muri Amerika mpita niga ibyitwa cosmetology. Nkaba mfite impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga yo kuba ndi Esthetician and massage therapist.

Nkimara kurongorwa nkabyara, nibwo natekereje kwandika igitabo kuko nari nkifite akababaro katumaga nirirwa ndira, nkarara ndira, ku buryo havuyemo kuzajya ndara ndota ibyo naciyemo byose.

Byarakomeje bigeraho ntangira kuzajya nandika buri munsi ngeza ku mapaji nka Magana abiri na mirongo itanu, kandi nkumva ndishimye; ntangira no kugabanya amarira ya buri munsi kubera agahinda.

Murekatete yakomeje atubwira ko nyuma yatangiye kwibaza gusohora amateka ye kuko yari amukomereye ku mutima cyane. Yasabye umugabo we umwanditsi w’ibitabo wamufasha hanyuma amuha murumuna we, batangira gukorana.

Bazanye mu Rwanda bahamara igihe kitari gito amusobanurira buri kintu cyose, dore ko ari bwo bwa mbere yari ageze muri Afurika. Nyuma basubiye muri Amerika bakomezanya urugendo kugeza kugeza igitabo kirangiye.

Murekatete avuga ko uwo muramu we yabonye igitabo kirangiye aramuhinduka, ashaka kukigira icye amubwira ko nta ruhare na rumwe bagifiteho ko we n’umugabo nibatitonda azabarega.

Agira ati “Icyo twakoze, twahise tugifunga dore ko yari amaze kubonanamo amadolari menshi, yaratwihoreye adashaka kudusubiza imeli zacu no kuvugana natwe. Tumaze kugifunga, twagiye mu banyamategeko njye n’umugabo wanjye, turatsinda, nkomeza amateka yanjye,  mpindura umutwe w’igitabo n’amafoto y’igifuniko ariko inkuru ikomeza kuba imwe, kuko ntacyari kuyihindura ari iyanjye kanda nzanapfana na yo.”

Murekatete Angelique avuga ko azakomeza kwandika ibitabo, ariko cyane cyane agafasha n’abavandimwe be gusohora amateka ahishe mu mitima yabo kuko buri wese afite aye yihariye.  Ibyo bizabafasha kuruhuka nk’uko na we byamuruhuye. Anavuga ko uzasoma igitabo cye, cyane cyane urubyiruko, bazakura nta bitekerezo byo gukorera abandi nabi bafite.

Ashimira uwo bashakanye wamufashije mu bihe bikomeye, ashimira abavandimwe be Solange, Olivier na Francine bamuteye ingufu zo gukomeza umushinga we. Avuga ko abantu bose bafite intimba ku mutima bizabafasha kugira ngo bumve ko atari bo bonyine, kandi azafasha n’abandi bumva bashaka kwandika ku mateka akomeye y’ubuzima bwabo azabafasha na bo bakaruhuka bagakomeza ubuzima nk’uko ubwe bwakomeje.

Rwanyange Rene Anthere

Murekatete Angelique wanditse igitabo “Surviving the Stone” avuga ko cyamufashije kubohoka ku mutima no kuruhuka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities