Ni nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kwakira mu biro bye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Mali Bwana Abdoulaye Diop wari umuzaniye ubutumwa buturutse kuri Perezida Assimi Goita, hashyizwe umukono ku masezerano 19.
Ku wa 27 Gicurasi 2024, ubwo hatangiraga inama ya Komisiyo u Rwanda na Mali bihuriyeho mu gushimangira imikoranire hahise hasinywa amasezerano agera kuri 19 ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.
Muri aya masezerano harimo areba umutekano, ubuzima, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubutabera, uburezi, ibijyanye no kubungabunga ibidukikije…
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali Abdoulaye Diop avuga ko umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi bigaragazwa n’umurongo w’ibitekerezo bimwe kandi birinda ibyaca intege iterambe ry’ibihugu by’Afurika.
Agira ati “Dusangiye intego imwe yo kubona Afurika iteye imbere, itekanye birambye kandi yigenga. Mali n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye nk’uko bigaragzwa n’ingendo zihoraho hagati y’ibihugu byombi ndetse n’abari mu nzego zo hejuru. Ibi kandi bigashimangirwa n’umurongo w’ibitekerezo bimwe ku birebana n’ibibazo Isi ihura na byo.”
Yongeraho ko uyu mubano ushimangirwa n’ubufatanye ibi bihugu bihorana mu ngeri zitandukanye haba mu kurwanya ubutagondwa, imiyoborere y’isi ndetse n’amasezerano yo gushyiraho isoko rusange.
Abdoulaye Diop kandi yashimiye Perezida Paul Kagame ku bufatanye n’inkunga yagiye aha igihugu cye. Ati “By’umwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame uburyo yitwaye ndetse akaduha inama mu gihe cy’inzibacyuho no mu bibazo bya Politiki Mali yagiye ihura na byo.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, avuga ko u Rwanda rwishimira umusaruro uva mu bufatanye ibi bihugu byombi bifitanye.
Agira ati “U Rwanda na Mali bisanganywe umubano mu bya Dipolomasi kandi twishimiye uburyo byagiye bizana iterambere mu nzego zitandukanye muri iyi myaka yose. Urugero ni ifungurwa ry’ambasade ya Mali mu Rwanda n’amasezerano yagiye asinywa. Ibi bikagaragaza ubushake bwo kubaka ubufatanye bukomeye nkandi bufitiye akamaro impande zombi.”
Minisitiri Biruta avuga ko u Rwanda na Mali bihuriye ku kuba ibihugu byombi biri mu rugamba rwo gushaka kwiteza imbere ndetse no gukemura ibibazo umugabane wa Afurika uhura na byo.
Mu 2023 ibihugu byombi byasinye amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.
Raoul Nshungu
