Raoul Nshungu
U Rwanda rwakiriye itsinda rya kabiri ry’abatahutse 796, rizana ibyiringiro ku baturage bari bamaze imyaka myinshi bari mu burasirazuba bwa DRC na FDLR. Gutaha kwabo birerekana indi ntambwe imaze guterwa mu bikorwa byo gutaha mu gihugu, hateganijwe ko abagaruka mu Rwanda bagera ku 2,500.
Aba bagize itsinda ry’abagera kuri 2,500 babohowe n’umutwe wa M23 ubwo wari uhanganye n’imitwe y’ingabo zirimo iza RDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC). Aba bakuye mu maboko y’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.
Aba bantu barimo abagabo,aabgore n’abana bakiri bato bigaragara ko bavukiye muri ibyo bibazo bari gukurwa mo.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi –MINEMA, itangaza ko bahita boherezwa mu kigo mu kigo cya Nyarushishi mu karere ka Rusizi aho bazakirwa bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Mu buhamya bw’abagenda bava muri mashyamba ya Congo bavuga ko FDLR iba yarabafashe ntawe yemerera gutaha ibakoresha ibikorwa bibi birimo n’ifatwa ku ngufu ku bagore no gusambanywa ku bana b’abakobwa.
Ku wa 17 Gicurasi 2025, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’abandi 300.
