Bakoresha, Bakozi bagenzi banjye, bafatanyabikorwa mwese,
Tubanje kubifuriza Umunsi Mukuru mwiza w’Umurimo wizihizwa ku isi hose buri tariki ya 01 Gicurasi ya buri mwaka, aho Leta, Abakoresha n’Abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo n’uburenganzira bw’abakozi, bagasuzuma ibibazo byagaragaye mu bihe bishize, bigashakirwa umuti ukwiriye kugira ngo umurimo urusheho kunozwa no gutezwa imbere.
Ni umunsi utwibutsa uburyo abakozi baharaniye uburenganzira bwabo ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, n’abandi bagikomeza kuzira guhagararira no kuvuganira bagenzi babo, guhohoterwa ndetse bamwe bakanirukanwa mu kazi hirengagijwe amategeko abarengera.
Hashize igihe tudashobora kwizihiza umunsi w’umurimo nkuko byari bisanzwe ngo duhure turi benshi, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Nubwo icyo cyorezo cyagabanyije ubukana ariko, ntabwo ari igihe cyo kwirara ahubwo turasaba abakozi bose n’abaturarwanda muri rusange gukomeza ingamba zo kwirinda, tukagihashya burundu.
Tukaba tuboneyeho umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose ku mbaraga, ubwitange n’ubushishozi bakoranye mu gushyiraho ingamba nyazo kandi mu gihe gikwiye harimo no kugeza umubare mu nini w’nkingo ku batura Rwanda benshi bashoboka. Turakomeza kandi gushimira cyane abakozi bagenzi bacu bo mu rwego rw’ubuvuzi berekanye umurava n’ubunyamwuga bakarengera ubuzima bwa benshi mu bihe bitoroshye bya COVID 19.
Ibi byatumye ubuzima n’akazi bigenda bisubira ku umurongo n’ubwo hakiri ingaruka nyinshi dukomeje kugenda duhangana nazo cyane cyane ku birebana n’abakozi batakaje imirimo , n’ibindi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti : “ AHAZAZA H’UMURIMO INTEGO DUHURIYEHO”.
Nta terambere ryagerwaho hatabayeho ubufatanye burambye mu gutegura neza ahazaza h’umurimo; ibyo bigakorwa imirimo ihari isanzwe ibanje kunozwa, igatanga umusaruro bityo ikagirira akamaro abayikora n’igihugu muri rusange.
Tukaba dushishikariza abakozi bose gukorana umurava, guhora bihugura no gukora kinyamwuga; Abakoresha nabo barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abakozi, kubagenera ibikoresho bya ngombwa bibafasha kunoza umurimo, kubagenera amahugurwa ajyanye n’imirimo bakora, kubaha agaciro nk’abafatanyabikorwa no guhora bagenera umwanya uhagije ibiganiro rusange hagamijwe gufata ingamba zo kunoza umurimo n’ubwumvikane mu kazi, biganisha kw’iterambere rirambye.
Gutegura neza ahazaza h’umurimo (Future of work) birasaba gutekereza ubundi buryo bwo gukora no guhanga imirimo.
Tukaba dushima Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo yo guteza imbere ubumenyi ngiro hashingwa ibigo bya TVET mu gihugu hose. Uburezi n’inyigisho nabyo bitangwa mubindi bigo by’amashuri binyuranye bikwiye kujya bijyana n’ibikenewe kw’isoko ry’umurimo.
Guhanga udushya (Innovation), gushora imari no guteza imbere ikoranabuhanga nabyo ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha guhanga umurimo tukaba dukangurira urubyiruko kuyobaka iyo nzira hatabayeho gutegereza undi uzabaha akazi nkuko byari bisanzwe bimenyerewe.
Turashishikariza ibigo by’imari gufasha urubyiruko kugera ku nguzanyo hagamijwe guhanga umurimo ariko tunasaba ko amafaranga y’inyungu yagabanywa k’uburyo bw’umwihariko mu bijyanye no gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo.
Leta ikongerera ubushobozi ibigo byo kubigira imishinga no kubakurikiranira hafi kugirango intego baba biyemeje zigerweho.
Ku bijyanye n’imitangire y’akazi mu mucyo, turishimira intambwe imaze guterwa cyane cyane mu bigo bya Leta ariko dusaba ko byakomeza kunozwa ku buryo nta karengane mu itangwa ry’akazi kazabaho.
Ibihe turimo byatwigishije byinshi harimo no kugira umuco wo kuzigama (Saving), tukaba dushishikariza abakoresha bose guha abakozi Kontaro z’akazi (Employment contract) zibaha ikizere cy’akazi bakanakigirirwa n’ibigo by’imiri k’uburyo bashobora gusaba no guhabwa inguzanyo. Turasaba kandi abakoresha guhemba umushahara binyujijwe muri Banki nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kubafasha kugira umuco wo kwizigamira.
Igice kinini cy’abakozi mu Rwanda kiri hejuru ya 80% kibarizwa mu mirimo itanditse (Informal sector), aba bakozi bahura n’ibibazo byinshi harimo kutarengerwa bihagije n’itegeko rigenga umurimo no kutoroherezwa kugira ubwiteganyirize bw’abakozi (Social Security) bitewe ahanini n’imiterere y’itegeko rirebana n’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda; turasaba Leta ko yashyiraho gahunda yo guhindura imiterere y’iyo mirimo hagamijwe kugira imirimo myinshi yanditse kandi irengerwa n’amategeko (Transition from Informal to Formal Economy). Turasaba ko hafatwa ingamba na politiki zihoraho zo guteza imbere imibereho myiza (Social Protection) y’abakozi n’abaturage muri rusange nka rimwe mu masomo twakuye mu gihe k’icyorezo cya Covid-19.
Nk’uko tutahwemye kubigaragaza kuva mu myaka ishize, dukomeje gusaba ko Iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo (Minimum wage) ritangazwa mu gihe cya vuba, bityo hakamenyekana umushara udashobora kugibwa munsi hagamijwe kurengera imibereho myiza y’abakozi.
Kutawugira bituma bamwe mu bakozi bakomeza guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biriho kw’isoko (coast of living), cyane ko ariwo wakagombye gushingirwaho mu gihe habaye imishyikirano hagati y’umukozi n’umukoresha ku bijyanye n’umushahara.
Twizihije uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo mu gihe hari ibibazo by’inshi ku isi hose, aho ingaruka zabyo zageze ku bicuruzwa byose. Muri iki gihe, umushahara w’abakozi usanzwe ari muto ntugishoboye guhangana n’ibiciro ku masoko ariko cyane cyane ibijyanye n’ingendo bajya cyangwa bava ku kazi aho ibiciro by’urugendo byiyongereye cyane, umushahara w’umukuzi ugashirira aho.
Nubwo amikoro y’igihugu cyacu atari menshi, turasaba Leta gukomeza gusuzuma icyakorwa kugirango ibiciro by’ingendo bidakomeza kuzamuka cyane, harimo no kuba ibikomoka kuri peterori byasonerwa umusoro mu gihe hagitegerejwe ko ibyo bibazo byazacyemuka, kuko uko ibiciro bizamuka ariko imibereho y’umukozi irushaho guhungabana.
Ku bijyanye n’amafranga ahabwa abari mu kiruhuko cy ‘izabukuru, CESTRAR irahimira Leta ko amafranga atangwa buri kwezi yongerewe n’ubwo kuri benshi akiri intica ntikize ugereranyije n’ibiciro biriho kw’isoko.Niyo mpamvu dusaba ko byakongera bikigwaho maze amafranga ya pansiyo agahuzwa n’ibiciro biriho kw’isoko ndetse akajya yongerwa ku kigereranyo cy’izamuka ry’imishahara y’abakozi ba Leta.
Hakwiye gusuzumwa kandi icyifuzo cya benshi basaba ko ikiruhuko cy’izabukuru k’ubushake cyashyirwa ku myaka 55 kuko byaha urubyiruko rurangije amashuri amahirwe yo kubona akazi. .
Turasaba ko ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB cyajya cyunganira umuryango w’uwiteganyirije uri muri pansiyo mu kumuherekeza neza igihe yitabye Imana.
Turishimira cyane ko ikibazo cy’ibirarane by’umushahara w’abakozi basaga 1,800 bahoze bakorera EWASA cyari kimaze igihe kirekire cyacyemutse binyuze mu bwumvikane n’imishyikirano bakaba barishyuwe arenga miriyari icumi z’amafaranga y’Urwanda (10,000,000,000FRW) ; turashimira inzego zose zabigizemo uruhare mu gucyemura icyo kibazo.
Turizera kandi ko n’ibijyanye na pansiyo yabo ishingiye kuri ibyo birarane bizakemurwa bagasubizwa uburenganzira bwabo bwuzuye.
Twifurije abakozi n’abaturarwanda bose Umunsi Mukuru mwiza w’Umurimo !!!
Mugire amahoro
Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda ‘CESTRAR’
